AMAKURU MUTURERE

Congo-Brazzaville : Intsinzi ya Sassou Nguesso irakomanga ku muryango

Denis Sassou Nguesso Perezida ucyuye igihe

Nubwo amashyaka atavuga rumwe n’iri ku butegetsi, amajwi amaze kubarurwa arerekana ko Perezida ucyuye igihe Denis Sassou Nguesso wa Congo ariwe uza imbere mu majwi y’agateganyo amaze kubarurwa.

Ayo mashyaka akaba asaba abayoboke gukoresha ububasha bwabo bakanga ibizava muri aya matora.

Amajwi amaze kubarurwa kuri uyu wa 22/03/2016, iminsi ibiri nyuma y’amatora ya Perezida mu gihugu cya Congo Brazzaville arerekana

Perezida ucyuye Denis Sassou Nguesso ari imbere cyane n’amajwi 67,02 %.Umuvugizi w’ikipe iyoboye amatora ya Perezida ucyuye igihe Denis Sassou Nguesso, witwa Thierry Moungalla, aratangaza ko uko bimeze kugeza ubu nta cyiciro cya kabiri cy’amatora kikibaye.

Iyo mibare y’agateganyo ingana na 59% by’amajwi amaze kubarurwa mu gihugu hose, harimo imijyi ikomeye mu gihugu nka Pointe Noire.

Henri Bouka, umuyobozi CENI (Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura amatora) we yatangaje ko umukandida utavuga rumwe na Leta witwa Guy-Brice Parfait Kolélas yaje ku mwanya wa 2 n’amajwi 16 %.

Naho Jeneral Jean-Marie Michel Mokoko, umukandida wahabwaga amahirwe yaje ku mwanya wa 3 n’amajwi 7 %.

Denis Sassou Ngwesso yasuye u Rwanda hano araramukanya na Perezida Paul Kagame
Igihugu mu bwigunge bw’itumanaho

Igikomeje kunengwa muri aya matora, nuko ikitwa itumanaho rya telefone, internet, watsap, byose byahagaritswe ngo mu rwego rw’umutekano w’amatora nkuko bitangazwa n’ababishinzwe, ngo hatagira uzatangaza amajwi atabifiye uburenganzira. Hagati opozisiyo nayo yashyizeho icyo yise CTE, ni akanama kihariye ko gukurikirana amatora ngo gashobora gutangaza ibizava nyakuri mu matora bitandukanye n’ibyo komisiyo y’amatora izatangaza. Ibyo ku ruhande rwa Leta rukaba rufata iyo komisiyo ya opozisiyo nk’itemewe n’amategeko agenga amatora.

Amahanga arasaba Abakongomani gutuza

Amahanga akurikiranira hafi ayo matora, arasaba abahanganye gutuza, kuko babona ko hashobora kuba imvururu ; umuvugizi w’Ubufaransa, Romain Nadal yatangaje ko Ubufaransa bukurikiranira hafi amatora yo muri Congo Braza, ndetse ko ayo amatora akorwa mu mucyo, avuga ko mu byo amaze kubona, habayemo inenge ziteye amakenga.

Naho uhagarariye Leta Zunze za Amerika we yasabye ko abahanganye bakwirinda urugomo, kandi asaba ko itumanaho ryakongera rigakora.

Charles Zacharie Bowao, umuhuzabikorwa ushyigikiye abakandida batanu barwanya Denis Sassou Nguesso badashaka ko yongera gutorerwa kuyobora Congo Brazzaville, arahamagarira abaturage kwigabiza imihanda Nguesso yongeye gutorwa, ko batagomba kubyemera, bazarengera amajwi azaba yibwe y’abakandida babo uko ari batanu, barwanire intsinzi yabo izaba yibwe na Denis Sassou Nguesso

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM