Ibindi

Kimihurura :Inyubako y’umuturirwa igizwe n’amagorofa 8 agerekeranye y’ibiro bishya bya Minisiteri w’Intebe

primature ibuye fatizo

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa Zhang Dejiang ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazashyirwa inyubako nini izakoreramo za ibiro bya Minisitiri w’Intebe hamwe n’izindi minisiteri.

Iyi nyubako izashyirwa ku Kimihurura izubakwa ku nkunga ya Leta y’Ubushinwa. Ni Umushinga wiswe “Project of Offices and Complex for Rwanda”.

Ubutaka bwateganijwe muri rusange bungana na metero kare ibihumbi 20, mu gihe ahazashyirwa inyubako nyirizina ari metero kare 16, 376.
Iyi nyubako izuzura mu myaka ibiri iri imbere nk’uko byemezwa na James Musoni Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, ngo izaba irimo ibice bibiri, ni ukuvuga igice cyagenewe ibiro bya Minisitiri w’Intebe kizaba kigizwe n’inzu 8 zigerekeranyije gifite uburebure bwa metero 39,45.

Iyi nyubako kandi izaba igizwe n’ikindi gice kizaba giteganyirijwe ibiro bya za minisiteri, kigizwe n’inzu 6 zigerekeranyije, n’uburebure bwa metero 28,2.

Muri rusange iyi nyubako izakoreramo ibiro bya Minisitiri w’Intebe na minisiteri 4 izaba igizwe n’ibyumba 44 , icyumba cy’inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 n’icyumba cyateganyirijwe inama y’abaminisitiri.

Hazubakwa kandi ibyumba bikoreramo abafasha abakorera mu nyubako, amarembo, parikingi, inzu ya moteri y’umuriro, uduhanda, ndetse n’ibiro bigenewe kubikamo ibikoresho bikenewe.

Iyi nzu niyuzura izaba iri mu za mbere mu bwiza mu mujyi wa Kigali

Iyi nzu niyuzura izaba iri mu za mbere mu bwiza mu mujyi wa Kigali
Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni, yavuze ko hateganyijwe ko iyo nyubako izakoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, MIGEPROF, MINICAAF, MINISPOC ndetse n’ibigo bizishamikiyeho.

Musoni yagize ati ‘Leta y’u Rwanda ifitanye umubano mwiza n’Ubushinwa…usibye imishinga Ubushinwa butangamo inkunga itishyurwa, batanga n’inguzanyo iciriritse ku yindi mishinga nko kubaka imihanda, imishinga y’ubworozi n’ibindi.”

Uyu mushinga utangiye mu gihe hari abakozi ba Leta barenga 1000 bakorera mu nzu z’inkodeshanyo, akaba ari mu rwego rwo gukemura ubuke bw’inyubako za leta.

Musoni yemeza ko mu myaka 3 Leta izaba ifite inyubako zayo ku buryo ikibazo cyo gukodesha kizaba cyarangiye.

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, avuga ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwarasuwe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa.

Avuga ko uru rugendo rwari rufite intego ebyiri, ari zo guteza imbere umubano wari usanzwe ari ntamakemwa hagati y’ibihugu byombi, harimo ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije umugabane, ndetse no gushimangira ibyemejwe mu nama yahuje ibihugu bya Afurika n’Ubushinwa yabaye mu Ukuboza umwaka wa 2015 muri Afurika y’Epfo.

Icyo gihe ngo Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yatangije gahunda y’imikoranire izatangwaho akayabo ka miliyoni 60 z’Amadorali mu myaka 3 iri imbere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM