Umuco

Huye : Umwanya utari uwa mbere si uwabo

Ashingiye ku mwanya Akarere ka Huye gahagazeho muri mituweli, Umuyobozi w’Akarere Muzuka Eugène avuga ko umwanya utari uwa mbere atari uw’abanyehuye.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’inzego zitandukanye zifite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano, biga ku ngamba z’ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza, bamaze kugaragaza uko akarere gahagaze mu rwego rw’igihugu ku mwanya wa gatatu Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène , yavuze ko umwanya utari uwa mbere atri uw’abanyehuye.
Agira ati, Abanyehuye biyemeje kuba abambere mu mihigo yose, bityo na mituweli bikaba bigomba kuba uko. » Asaba Uyu ko mu kwezi kwahariwe mituweli kuzatangizwa kuwa gatandatu w’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri, abanyehuye bazakangurirwa kandi bagashishikarizwa gutanga ubwisungane. Akomeza avuga ko ibimina bibarizwa mu mirenge yose yo mu Karere ari umuyoboro ukomeye mu gutanga mituweli. Asaba ko buri kimina cyakagombye kugira konti muri SACCO kuko bizazamura umuco wo kwizigama, nk’indangagaciro ikwiye kuranga abanyehuye.
Ubwisungane mu kwivuza ni uburyo magirirane abaturage bibumbira hamwe bagatanga imisanzu yagenwe kugira ngo bashobore kwiteganyiriza ibyerekeranye no kwivuza indwara. Ni uburyo bufasha abaturage kwivuza budahenze.
Kugeza ubu Akarere ka Huye kari ku mwanya wa gatatu mu gutanga ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2015-2016, n’ijanisha rya 76.6%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM