Umuco

Umubyigano wahitanye abayisilamu basaga 300

Uyu munsi tariki ya 24 Nzeri 2015 abayisilamu bagera kuri 310 baguye mu mubyigano nabandi 450 barakomerekera.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru, bivuga ko umubyigano wahitanye imbaga y’aba bantu watewe n’ubwinshi bw’abantu bari bari mu rugendo rutagatifu rwakozwe n’abasaga miliyoni ebyiri kuri uyu munsi mukuru wa AID AL ADHA.
Muri iki gitondo Leta yavugaga ko abaguye muri uyu mubyigano ari abayisilamu ijana 100 , ariko ikaba yahise yongera kugaragaza imibare mishya mu ma saa 11h00, yerekana ko bapfuye bagera kuri 310 naho 450 bakaba bakomeretse bikomeye.
Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira gutanga ubutabazi bw’ibanze abandi bajyanwa kwa muganga.
Mu mujyi wa Maka (Mecque) si ubwa mbere biba , kuko bibaye inshuro 6, kuko ubwo byaherukaga hapfuye abagera kuri 364, ubwo bari mu muhango wo gutera amabuye shitani.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM