Afurika

Bombori bombori hagati y’umuryango wa Kigeli n’abajyanama be kubera umwami mushya

Ndahindurwa

Nyuma y’itangazwa ry’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa hakabanza kuba impaka z’aho agomba gutabarizwa, bikarangira hemejwe ko atabarizwa mu Rwanda, bikozwe n’urukiko ubu hariho ihangana rishingiye ku iyimikwa ry’umwami mushya w’u Rwanda.

Kugeza ubu hari ibice  bitatu bitandukanye, byatangaje ibintu bihabanye bijyanye n’iyimikwa ry’umwami mushya w’u Rwanda. Uruhande rwa mbere ni urwa Boniface Benzinge wari umujyanama akaba n’umuvugizi w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, wamaze gutangaza ko Emmanuel Bushayija mwene Theoneste Bushayija, wavutse mu 1960, akaba umwuzukuru w’umwami Yuhi V Musinga, ari we wamaze gutangazwa nk’umwami mushya w’u Rwanda, uzahabwa izina rya Yuhi VI kandi ngo yemejwe n’abiru.

Ibice bitatu ku iyimikwa ry’undi mwami

Uyu Bushayija Emmanuel usanzwe aba mu Bwongereza, yari muri Leta zunze ubumwe za Amerika,  mu rubanza rwari rwemeje ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda. Bushayija yari ku ruhande rumwe na Boniface Benzinge bashaka ko umugogo w’umwami utazanwa mu Rwanda, bikavugwa ko yimitswe n’uruhande bari bari kumwe mu gihe hari undi wamaze kugenwa wasizwe avuzwe na nyir’ubwite.

Uruhande rwa kabiri, ni urwa Rukeba Claude François wari umujyanama wihariye w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi bakaba barabanye cyane. Uyu atangaza ko umwami yasize avuze uzamusimbura, akaba azamenyekana kuwa 15 Mutarama 2017, ari wo munsi Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa i Mwima ya Nyanza, aho yimikiwe bivuga ko umusimbura adashobora gutangazwa mbere nk’uko byakozwe. Uyu ari kumwe n’igikomangoma Gerald Rwigemera utemera umwami Yuhi VI Bushayija n’uburyo yashyizweho, kuko we yavuze ko hari inzira bigomba kunyuramo, n’umuryango ukabigiramo uruhare.

Hari  urundi ruhande rwa gatatu, rwo rutaranemeza niba koko hari umwami mushya uzimikwa agasimbura Kigeli V Ndahindurwa. Mu kiganiro abagize umuryango w’umwami bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Pasiteri Esdras Mpyisi wari uhagaririye umuryango yamaganye iyimikwa rya Yuhi VI Emmanuel Bushayija, avuga ko umwami atimikwa n’abantu babiri, ndetse abyita iyimikwa ry’amafuti ryaje ritunguranye.

Ku bijyanye no kuba hakwimikwa undi mwami mushya, Pasiteri Mpyisi yatangarije abanyamakuru ko abagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa bazagira umwanya wo kubonana n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, hakabaho ibiganiro bijyanye no kureba niba mu Rwanda hasubizwaho ubwami cyangwa niba bwakurwaho burundu. Uru ruhande, nta cyemezo gifatika ruragaragaza ku byo kwimika undi mwami.

Ikindi kigaragaza kutavuga rumwe no kuvuguruzanya, ni uko Boniface Benzinge we yatangaje ko Yuhi VI Bushayija agomba kuba umwami uzayobora u Rwanda nk’umukuru w’igihugu mu buryo bushingiye ku itegeko Nshinga (Constitutional) naho Rukeba Claude Francois we akavuga ko uzimikwa azaba ari umwami w’umuco gusa (Traditional).

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM