Mu ijoro ryo kuwa 10 Mutarama 2017, ubwo Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ucyuye igihe avuga ijambo rye rya nyuma akiri Perezida, agaruka ku mugore we Michelle Obama kwihangana biramunanira asuka amarira.
Ibi bibaye mbere gato y’uko abisa uwatsindiye kuyobora igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump mu matora yo kuwa 08 Ugushyingo 2016, kuko agomba gutangira imirimo ye kuwa 20 Mutarama 2017.
Nyuma yo gusaba Abanyamerika gukomeza guharanira impinduka no gusubiza amaso inyuma akagaruka ku byo yagezeho ayobora iki gihugu, Perezida Barack Obama yagarutse ku mugore we Michelle Obama, amushimira urukundo no kumushyigikira yagiye amwereka kuva mu bihe byashize, uko yavugaga aya magambo yuzuye imitoma akaba ari nako amarira yamutembaga ku maso.
Perezida Barack Obama ati: “Michelle, Mu myaka 25 ishize, ntabwo wambereye umugore gusa ngo unambere umubyeyi w’abana banjye byonyine, ahubwo wanambereye inshuti magara. Wibwirije gufata inshingano uzigira izawe kandi ubikorana ubuntu n’urugwiro, wahinduye White House ahantu buri wese yisanga akumva ari iwe.”
Perezida Barack Obama kandi yashimye cyane abakobwa be babiri, avuga ko mu byo yagiye akora byose mu buzima, yishimiye cyane no kwitwa umubyeyi wabo. Avuga ko n’ubwo ari bato, bakoze ibishoboka byose bakabyitwaramo neza nk’abantu bakuru.
Carine Kayitesi