Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kiratangaza ko cyashyizeho amabwiriza mashya yo guhangana n’ibibazo bivugwa mu makoperative y’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto. Muri aya mabwiriza harimo ko umusanzu w’abanyamuryango uzajya utangwa rimwe mu kwezi aho kuba buri munsi ndetse ukanyuzwa kuri konti aho guhabwa umuntu mu ntoki.
Amakoperative y’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bazwi nk’abamotari (motard) hakunze kuvugwamo ibibazo byo gucunga nabi imari y’abanyamuryango.
Umuyobozi wa RCA
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, Munanura Apolo avuga ko ibi bibazo biri mu makoperative hafi ya yose y’abamotari.
Avuga ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa. Ati “ Nk’ikigo gishizwe guteza imbere amakoperative tuba dushaka ko ibintu byose bikorerwa mu mucyo tukaba dushaka ko ibibazo byose bikemuka bikava mu nzira.”
Avuga ko amakoperative ajyaho kugira ngo abayibumbiyemo biteze imbere, akavuga ko ibi bitagerwaho mu gihe ubuyobozi bw’aya makoperative bukurura bwishyira aho gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango.
Uyu muyobozi wa RAC avuga ko hashyizweho mabwiriza mashya agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo gucunga neza umutungo w’abibumbiye muri koperative.
Muri aya mabwiriza mashya harimo uburyo bwo gutanga imisanzu, no gushyiraho uburyo bwo gucunga imikoreshereze y’amafaranga.
Ubusanzwe, abanyamuryango b’amakoperative y’Abamotari bakunze gutaka ibibazo byo kutamenya umusanzu nyawo bagomba gutanga ndetse n’abo ushyikirizwa n’icyo ukoreshwa.
RCA ivuga ko umusanzu utangwa n’abanyamuryango ba koperative wajya utangwa rimwe mu kwezi kandi ukaba ungana ku bamotari bose bakorera mu Rwanda.
Iki kigo kivuga ko ibi bizaca akajagari kagaragaraga mu itangwa ry’imisanzu kuko igihe cyo kuwutanga kizaba kizwi ndetse ukajya unyuzwa mu bigo by’imari mu gihe umumotari yatangaga umusanzu mu ntoki agahabwa inyemezabubwishyu.
Amafaranga y’ibihano yacibwaga umumotari wakoze amakosa azajya ahabwa koperative abarizwamo mu gihe ubusanzwe abamotari bavuga ko batamenyaga inkurikizi y’aya mafaranga.Mu yandi mabwiriza yashyizweho na RCA ni uko umumotari azajya ahabwa inyemezabwishyu y’amafaranga yose yishyuye igaragaza icyo yishuriye ayo mafaranga.
Amakoperative kandi arasabwa kujya akora ingengo y’imari y’amafaranga yose koperative izakenera ku mwaka kugira ngo haveho urujijo rw’uburiganya busanzwe buvugwa mu mikoreshereze y’imari yayo.
Aya mabwiriza anagaruka ku buyobozi bw’amakoperative basanzwe bavugwaho kunyereza umutungo, asaba ko amafaranga yose yasohotse mu gasanduku ka koperative akwiye kujya agaragazwa mu nyandiko z’ibarurishamari.
Apolo Munanura uyobora RCA avuga ko mu makoperative hagaragaramo ikibazo cy’abantu bihaga insimburamubyizi uko bishakiye cyane cyane abayobozi.
Avuga ko izi nsimburamubyizi zigiye kujya zigenwa n’inteko rusange nyuma yo gusuzuma ibyakozwe n’usaba insimburamubyizi hakarebwa niba bijyanye n’inyungu za koperative.
Umuyobozi w’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda, Katabarwa Augustin avuga ko aya mabwiriza agiye gukemura ibibazo by’abayobozi b’amakoperative bari baramunzwe no gushaka kwikubira iby’abanyamuryango.
Ati « Hagaragaye ibibazo by’abayobozi ba za koperative n’abakozi bazo bangije umutungo wa koperative mu buryo bwo kubikumira twabanje guhugura abayobozi b’amakoperative n’abakozi babo, mu masezerano y’ubufatanye twagiranye na police twahuguye abasekirite kugira ngo bajye badufasha gucunga umukano w’abamotari bagaragarizwa ububasha bwa koperative mu guhana ibyaha.»
Mu Rwanda habarurwa amakoperative 8 010 arimo ay’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto agera muri 243 agizwe n’abanyamuryango 19 590.
RCA ivuga ko muri aya makoperative agera mu bihumbi Umunani akorera mu Rwanda, asaga 800 yagiye ahomba bitewe n’imicungire mibi y’umutungo wayo.
Abamotari bibaza niba Koperative zabo Leta izikurikirana kuko bamwe mu bamotari bavuga ko ubu Koperative zabo zisigaye zitwa twirire ntankurikizi ku bayobozi babo.
Mu nama rusange yateranye tariki ya 23 Ugushyingo 2016 yahuje abanyamuryango ba koperative icyizere, ikorera mu murenge wa Kimisagara, hagaragayemo iterana ry’amagambo hagati yabo n’ubuyobozi bwa koperative kubera kutumvikana ku miyoborere yayo, aho iyi koperative yarezwe n’umwe mu banyamuryango bayo kubera ko Umuyobozi wayo Fulgence atubahiriza amategeko ayigenga akanahohotera bamwe mu banyamuryango ntabakemurire ibibazo.
Bamwe mu bamotari bakaba basaba Leta ko yabafasha gukurikirana abo bose banyereje imitungo y’Amakoperative yabo ndetse ikabafasha no kujya ikurikirana imiyoborere yabo kuko bamaze guhomba byinshi cyane.
Amwe mu makosa agaragazwa n’abamotari atuma habaho kudakorana neza kandi bahuriye mu makoperative, harimo kuba abayobozi babo baba bafite amakuru ya za moto zitujuje ibya ngombwa byo gutwara abagenzi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net