Amakuru

Gicumbi: Guhindura imyumvire ni urugamba rukomeye

Buri wa gatatu abayobozi ku nzego z’uturere bamanuka mu tugari tugize aka karere ka Gicumbi bakajya kwigisha abaturage isuku. Umwaka ushize bwo hari abaturage bafite umwanda bari bakarabijwe ku ngufu, gusa ubu birakorwa mu bukangurambaga bwo kwigisha

Gicumbi ituwe n’abaturaga 426 202 barimo abagore 224 256 n’abagabo 202 946. Aha hakunze kuvugwa ikibazo cy’isuku nke mu baturage ari nayo mpamvu ubuyobozi bwatangije ubu bukangurambaga.

 

Abaturage ba Gicumbi

Urubuga nkoranyambaga umuseke.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko ubu bukanguramba bwibanda ahakoranira abantu benshi nko kumasoko n’ahandi, bakigisha abaturage ibyiza byo kugira isuku ku mibiri yabo n’ibyo bambara ndetse n’aho batuye.

Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko guhindura imyumvire ari urugamba rukomeye rusaba kudacika intege.

Ariko ko bishimiye kuko nibura iyo abayobozi bamanutse kubigisha usanga abaturage benshi baje kumva ibyo babigisha.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Benihirwe Charlotte, avuga ko abayobozi ku nzego zo hasi hafi cyane y’abaturage nabo babanza guhugurwa kugira ngo bahe ababegereye amakuru.

Ashimangira ko abantu bose badashobora kumvira rimwe ubu bukangurambaga ariko ko bazakomeza kubukora kandi bizeye umusaruro.

Umwanda uri mu byatumye Akarere ka Gicumbi kadafata umwanya wa mbere mu mihigo, nubwo kadahagaze nabi kuko kari ku mwanya wa kabiri mu turere 30 tw’igihugu.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM