Mu Rwanda rwo hambere, umwami yarubahwaga bitavugwa, ntagire ubwoko cyangwa idini, akitwa nyir’ubutangwa, ndetse abasizi bakagira ngo umwami si umuntu, ni imana tureba, nayo indi niwe uyizi, akitwa umwami wa rubanda narwo rukitwa rubanda rw’umwami. Niyo mpamvu yo kuvuga ko irivuze umwami ritavuguruzwa
Amazina y’ubwami mu Rwanda afite urutonde akurikiza, kandi buri zina rifite umurimo ryagenewe gukora n’ubwo bitabujijwe ko ryakora n’indi, bitewe n’icyo igihugu gikeneye.
Urutonde rw’uko amazina y’ubwami akurikirana, rwashyizweho na Mutara I Semugeshi, abonye k mu Rwanda hari amazina menshi harimo n’ayitwa abami bo mu mahanga yari akikije u Rwanda, hakaba n’andi abayitawga batitwaye neza.
Amazina yavanye ho ni nka Nsolo kuko n’abami bo mu Bugesera bitwaga iryo zina nka Nsolo I Bihembe; Ruganzu yarikuriye ho ko abami babiri biswe batyo bishwe n’abanzi bityo bagwa mu ntambara. Nk’uko tubikesha Inganji Kalinga, Ruganzu I Bwimba yishwe n’abanyagisaka ubwo yari atabayeyo bucengeri, naho Ruganzu II Ndoli yicwa n’abadaho bayobowe na Bitibibisi.
Irindi zina ryavanywe mu mazina y’abami b’abanyarwanda, ni Ndahiro, kubera ko Ndahiro II Cyamatare yanyazwe ingoma y’ingabe Rwoga, mu gihe atsinzwe ndetse akicwa n’umwami w’u Bunyabungo Nsibura Nyebunga afatanyije na Nzira umwami w’u Bugara.
Mutara I Semugeshi wabanje kwitwa Nsolo nyuma akaza kwitwa Muyenzi, yaje gukura ho ayo mazxina yose yitwaga, Muyenzi risigara ari igisingizo cye naryo nsolo arikura ho maze afata izina rya Mutara, anashyira ho uko amazina y’ubwami n’uko agomba gukurikirana. Urwo rutonde ruteye rutya: Mutara; Kigeri; Mibambwe; Yuhi cyangwa se Cyirima; Kigeri; Mibambwe; Yuhi.
Mutara na Cyirima bari abami b’inka; aba bagombaga gukora umurimo wo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda bwari bushingiye ahanini ku nka, Kigeri na Mibambwe ari abami b’intambara, umurimo wabo wo kona amahanga, ni ukuvuga kwagura u Rwanda, nawe Yuhi ari umwami w’umuriro ari byo bisobanuye ko yagombaga gucana umuriro uranga ingoma ngo uko utagombaga kuzima, nayi idacika mu Rwanda.
Mutara amaze kwima hagatambuka ingoma eshatu nyuma ye, hagombaga kwima Cyirima. Kandi ubwo Mutara nyuma yo gutanga, umugogo we ukajyanwa ahitwa I Giseke mu cyahoze ari Komini Kayenzi ya Gitarama, ukoserezwa yo ukamara izo ngoma eshatu zose ukazatabariza na Cyilima. Na Cyilima kandi bikaba uko.
Benzige se iri simburana ntarizi?
Nyuma y’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa, Benzige uvuga ko yari umunyamabanga we akaba n’umuvugizi ndetse ngo ni umwiru, atangaza ko ngo ugomba kwima agasimbura umwami watanze ari uwitwa Bushayija Emmanuel, izina rye ry’ubwami akitwa Yuhi VI. Nk’uko rero tubivuze haruguru, ntabwo Yuhi yagombaga gusimbura Kigeli, ahubwo asimbura Mibambwe.
Mu kiganiro bamwe mu bantu bamenyereye iby’ubwami bagirana n’ikinyamakuru Umwezi, bemeza ko iki ari ikimenyetso cy’uko ubwami buhirimye mu Rwanda.
Karangwa Kayihura wo mu karere ka kamonyi, avuga ko nta mwami wima undi akiri aho (iyo umwami ataratabarizwa bavuga ko akiri aho). Kandi izina ry’umusimbura ntiritangazwa mbere y’imihango yo kwera no kwirabura. Avuga kandi ko nta rimwe Yuhi asimbura Kigeli.
Sebagangali ba Nzabonariba wo mu karere ka Musanze asanga Benzige ashobora kuba abona ko amazina ya Kigeri na Mibambwe atagifite akamaro, kuko bari abami b’intambara, kandi nta ntambara zikibaho. Ibi ariko ntabihuriza n’umusaza wo mu karere ka Nyarugenge utashatse ko amazina ye atangazwa, wemeza ko ubwami bwatangiye kugaragaza intege nke kuva ku Ngoma ya KigeliIV Rwabugiri, agasanga ahubwo nta n’impamvu yo kwimika undi mwami.
Pasitoro Esdras Mpyisi we avuga ko iyimikwa rya Yuhi VI Bushayija ari amafuti, kuko nta mwami wimikwa n’abantu babiri. Akemeza ko we abona ibyo kwimika undi mwami, abagize umuryango bazagira umwanya wo kubitekerezaho no kuganira n’ubuyobozi bw’igihugu ngo barebe niba bishoboka, kandi nibamwiyambaza yiteguye kubafasha!
Hagati aho Mutara II Rwogera yasabye ko umwami uzasimbura Musinga azitwa Mutara aho kwitwa Cyirima, kuko Cyirima II Rujugira atatabarijwe, ngiyo imvano yo kwitwa Mutara kwa Rudahigwa kandi yaragombaga kwitwa Cyirima!
Bimenyimana Jérémie