Abanyarwanda mu mvugo zabo zinyuranye ariko zigamije gukebura abana zibakundisha umurimo, harimo igira iti: “Udakora ntakarye.” Iyi mvugo kandi iri no muri Bibiliya mu rwandiko rwa kabiri Pahulo yandikiye Abatesaloniki 3:10 aho agira ati: “kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.”
Ibi biragaragaza ko umuntu wese agomba gushishikarira gukora kugira ngo ashobore kwiteza imbere, azamure umuryango we by’umwihariko ariko anagamije guteza imbere igihugu. Kugera ku bukungu no kubungabunga ubuzima bwiza, umurimo uza ku isonga!
Ihindagurika ry’ibihe rigabanya umusaruro
Ubuhinzi n’ubworozi
Umurimo uhiga indi yose mu Rwanda ni ubuhinzi n’ubworozi, bikunze kugenda nk’impanga. Abanyarwanda barenga 85% bakora uwo murimo, ariko ntibibuza ibiribwa bifite igiciro gihanitse cyane mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa n’impuguke mu bireba ubuhinzi, impamvu y’igabanuka ry’ibiribwa mu Rwanda, riterwa n’ihindagaruka ry’ikirere, aho izuba riba ryinshi, biti ihi se imvura ikagwa ntive ku butaka. Iryo zuba ritera ibihingwa bimwe nk’imyumbati kurwara, bityo imbuto ikabura.
Ibi bituma mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2015, icyayi cyoherejwe mu mahanga cyaragabanutse, ahandi nko kuri Kawa, ngo igwa ry’ibiciro ni kimwe mu bituma umuhinzi atabona agafaranga bityo isoko rikamusumba. Umwe mu miti yo kurangiza ibi bibazo no guhangana n’ibyo bibazo, ni ugutoza abanyarwanda kunywa icyayi cy’u Rwanda na Kawa y’u Rwanda ikomeje guhiga izindi ku isoko mpuzamahanga, ariko kandi no gushakishiriza mu bindi bingwa nk’indabo.
Hari abandi ariko bo basanga politiki y’ubuhinzi mu Rwanda ari imwe mu bituma ibiribwa bigira igiciro kiri hejuru, kuko abahinzi batakemerwe gukoresha ubutaka bwera mu gihinga ibibatunga ahubwo bahinga ibigurishwa mu nganda, nk’ibigori; Soya; n’ibindi.
Mu bworozi naho, kororera mu biraro byatumye bugenda biguruntege, kuko kugeza ubu abanyarwanda batarasobanukirwa akamaro ko kororera mu kiraro. Ikindi ni uko kubuvugurura ngo bujyane n’igihe bikiri kure nk’ukwezi dore ko kubona imfizi ibangurirwa ho ngo haboneke amatungo avuguruye ashobora gutanga umusaruro uhagije bitaroshye.
Aborozi bamwe baherutse n’ikinyamakuru Umwezi bo mu karere ka Nyanza, bemeza ko batabona aho babangurira amatungo yabo, kuko ufite imfizi y’icyororo, ashaka kuyikura ho agafanga, bityo agahenda.
Indi mirimo ikorwa mu Rwanda nk’ubucuruzi na Serivisi n’ubwo itaratera imbere cyane, iragenda izamuka, ariko inzira iracyari ndende.
B.J


