Amakuru

Gatsibo: Abana baratozwa guharanira uburenganzira bwabo

Abana bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, baratozwa kumenya guharanira uburenganzira bwabo kugira ngo bategure ejo habo heza.

Ibi aba bana bahagarariye abandi babitozwaga mu gihe cy’iminsi itatu bamaze mu mahugurwa yateguwe n’umushinga utegamiye kuri Leta wa Children Voice to day ku nkunga ya Plan Rwanda, hagamijwe kubatoza kumenya uburenganzira bwabo ndetse no gukorera ubuvugizi abana bagenzi babo bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

map-gatsibo

Isimbi Sabine w’imyaka 17, uhagarariye abana bo mu murenge wa Ngarama, avuga ko muri aya mahugurwa yahungukiye byinshi kuko  hari ibyo batari bazi birebana n’uburenganzira bwabo ndetse n’amwe mu mategeko abarengera.

Agira ati, “ Dusanzwe dukorera ubuvugizi abana bavutswa uburenganzira bwabo n’imiryango bakomokamo, ariko ubu tugiye kongeramo imbaraga twifashishije ubumenyi bushya dukuye muri aya mahugurwa.”

 Mu karere ka Gatsibo kimwe no mutundi turere hakunze kugaragara ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya mu bikorwa binyuranye bibaha amafaranga, bamwe bakaba barajyaga mu mirimo yo gucukura amabuye yubakishwa abandi bakajyanwa kurinda inyoni mu mirima y’imiceri, bigafatwa nko kubavutsa uburenganzira bwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iki kibazo  cyabayeho  ariko ko hafashwe ingamba zo gukaza ubukangurambaga hanashyirwaho igikorwa cyo kugenzura ahariho hose abo bana bahurira muri iyo mirimo itabagenewe bagakurwamo.

abana

Abana bakeneye  uburenganzira bwabo

  Mukagasana Naomie umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, agira ati, “ abana bagiye basangwa muri iyo mirimo twagiye tubahuza n’ababyeyi babo tukabaganiriza tubakangurira kwita ku burenganzira bw’abana babo bwo kujya mu ishuri.” 

 Mu bindi aba bana batojwe muri aya mahugurwa harimo kumenya gukorera ubuvugizi abana bagenzi babo binyuze mu kanyamakuru bandika kitwa “media club” bagacishamo n’ibihangano bitandukanye babinyujije mu nkuru zishushanyije zigisha uburenganzira bwabo.

 Abana bagera ku 1200 nibo bibumbiye muri za club zishinzwe kubungabunga uburenganzira bw’abana mu karere ka Gatsibo. Abasoje aya mahugurwa bakaba ari  70 bahagarariye abandi mu mirenge barimo abakobwa 34 n’abahungu 36.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM