
Moise Katumbi yabanje kuragiza Imana ikipe ya Kongo mu Rusengero rwo mu mujyi wa Kigali. Umuherwe akaba n’umunyapolitike muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Moise Katumbi yasengeye bikomeye ikipe y’igihugu cye mbere y’umukino wa nyuma wa CHAN.
Katumbi yageze i Kigali kuwa Gatandatu yagaragaje ko ari umufana ukomeye.
Yanditse agira ati “N’i Kigali turasenga. Nyagasani atubwira ‘kugenda mu mazi magari’; ubutumwa bw’icyizere kuri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.”
Uyu muherwe wabaye Guverineri w’Intara ya Katanga muri Kongo, akaba na Perezida w’ikipe ya ya Tout Puissant Mazembe, azwiho gukunda cyane umupira w’amaguru, yagaragaje ko afite icyizere ko igihugu cye kizatwara igikombe cy’iri rushanwa ubwo Kongo yasezereraga u Rwanda muri ¼ cy’irangiza.
Nabwo abinyujije kuri Twitter, Katumbi yanditse agira ati “Ni amahirwe kuba umupira w’amaguru uhari ngo uhe icyizere Abanyekongo. Nuko nuko Ingwe, igikombe kizaba icyacu
Moise Katumbi, yashimye uburyo Abanyekongo bakiriwe mu Rwanda, avuga ko bagize ibihe byiza, ashimira Imana uburyo yafashije Abanyekongo kubona igikombe nubwo imvura itaboroheye.

Mu irushanwa ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya kane, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yegukanye igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina mu bihugu byabo ku Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2016 ubwo yatsindaga Mali ibitego 3 ku busa.
Stade Amahoro yarakubise iruzura aho Abanyekongo bari baserutse ari benshi ndetse bigaragara ko hari n’Abanyarwanda babashyigikiye.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda bari bitabiriye uyu mukino barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wanambitswe umudari w’ishimwe n’Ishyirahamwe rya Afurika ry’Umupira w’amaguru kubera uruhare rwe mu gushyigikira uyu mukino.
Benshi mu batoza, abakinnyi n’abafana bitabiriye iri rushanwa rya CHAN bagiye bashima imitegurire yaryo ndetse n’uko bakiriwe mu Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi ba CAF bavuga ko u Rwanda barubanamo ubushobozi bwo kwakira irushanwa rikuru rya CAN.
