inkuru nshya

Koffi Annan yakebuye Abanyafurika kutivana muri ICC

koffi-annan-1Umunyamabanga Mukuru wa Loni wacyuye igihe, Koffi Annan  yaburiye  Abanyafurika ko mu gihe abayobozi babo bakomeza kwivana mu Rukiko mpuzamahanga rwa ICC, ari akaga gakomeye mu bijyanye n’ubutabera.

Kofi Annan wayoboye Loni kuva mu mwaka wa 1997 kugeza 2006, yavuze ko Abanyafurika batagombye kwishyiramo ko uru rukiko rubereho guhana abayobozi ba Afurika gusa.

Ibihugu birimo u Burundi bwugarijwe n’umutekano muke, Gambia, Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu bya Afurika, bikomeje kwivana muri uru rukiko birushinja kubogamira ku bihugu bikomeye.

Kofi Annan we yavuze ko kwivana muri uru rukiko kw’ibi bihugu, bikomeza gutuma n’ibindi bikomeza kurutera icyizere, ibintu avuga ko bizagira ingaruka mbi kuri uyu mugabane mu guhana abakoze ibyaha.

Koffi akomeza avuga ko ibihugu byinshi kuri uyu mugabane bigifite demokarasi biracyashyigikiye uru rukiko, nanjye ubwanjye ndi kumwe na rwo, kwivana muri uru rukiko bizatuma ibyaha byinshi bizakorwa ntibyongere bigore guhanirwa.”

 Koff Annan wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni wacyuye igihe


Koff Annan wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni wacyuye igihe

Yakomeje agira ati “Ibyabaye mu Rwanda kugeza uyu munsi biracyari mu bitekerezo byacu, kugeza ubu kandi nababwira ko igihugu cya mbere cyasinye aya masezerano ashyiraho ICC ari Senegal, ibihugu 34 by’Afurika byashyize umukono kuri aya masezerano.”

Nubwo ibihugu bya Afurika bivuga ko ICC ibarenganya, we si ko abibona.

Mu kugaragaza uko kandi ICC ngo idahana Abanyafurika gusa, Annan yavuze ko uru rukiko rwagiye rukurikirana ibyaha byo mu bihugu nka Lebanon, Cambodia na Yugoslavia.

Yavuze kandi ko ICC yatangije iperereza ku byaha byakorewe muri Georgia, ubu kandi rukaba rwaratangiye iperereza mu bihugu nka Afphanistan, Columbia, Ukraine, Iraq na Palestine.

Uyu mugabo yavuze ko kuri we abona ko Urukiko rwa ICC ari rwo rusigaye rufite ubwigenge bwo kuburanisha ibyaha, cyane ku bihugu biba bidashaka kuburanisha abaturage babyo bakoze ibyaha.

 

Umwezi.net   Alphonse

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM