Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiziguro. Akarere ka Gatsibo , buvuga ko kugirango imihigo yawo igerweho ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati y’ abaturage n’Ubuyobozi bityo buri wese agatanga umusanzu we.
Abaturage b’Umurenge wa Kiziguro, barashima uko iterambere rigenda ribageraho, ubuzima bukarushaho koroha bagasanga umutekano bakesha ibi byose ukwiye kubumbatirwa by’umwihariko nabo bagashyiraho akabo bakora cyane.
Namubonye Prisca, ufite imyaka 36, atuye mu Kagali ka Mbogo. Avuga ko n’ubwo nta butaka afite ahinga, ariko ashimishwa n’ibyo yigezaho abikesha gukora bityo ubuyobozi bw’ umurenge wabo bukaba bwariyemeje gutanga serivisi nziza no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere.
Agira ati, “Gukora abantu bafite umutekano niyo soko y’ terambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano ukwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye umurenge wabo ukaba wariyemeje gufatanya n’abaturage mu kuwubungabunga .”
Uwingeneye Clémentine wo mu Kagali ka Ndatemwa, agira ati,“Indoto za mbere nzikura ku mutekano, izindi nkumva nifitemo n’ubushobozi, Ubushobozi bwa mbere ni ibitekerezo bizima kuko iyo ufite ubushake n’ibitekerezo ibindi birizana. Kugira ngo byo tumaze bizarambe ni uko umutekano dufite wakomeza.
Naho umuturage wo mu Kagali ka Mbogo, avuga ko iterambere bagenda bageraho ryihuta ku muvuduko ushimishije barikesha ubuyobozi bwiza bw’umurenge uyobowe na Gitifu wabo Hategekimana Samson.
Agira ati, “Icyerekezo cyiza cy’ubuyobozi bwiza cyo guharanira iterambere ry’abanyakiziguro niho hakomoka imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere bigaragara mu Murenge wa Kiziguro.”
Akomeza avuga ko kuva Hategekimana Samson yatangira kuyobora Umurenge, hari byinshi byahindutse,birimo kuba bamwiyumvamo, hashyizweho gahunda zibanogeye , mituweli,umutekano wakajijwe, kugira isuku mu ngo no ku mubiri Ibyo byose babikesha imiyoborere myiza.
Kamagaju Ancila, wo mu Kagali ka Nyabikiri, avuga ko ibihe bitandukanye byerekana ko umuyobozi uhamye ugendanye na gahunda biteza imbere abaturage.
Ati umurenge wacu ukomeje kugenda utera imbere, ubu hamaze guhinduka byinshi mu gihe gito tubikesha umunyamabanga nshingwabkorwa wacu, Hategekimana Samson kubera gahunda ze aho asaba abaturage guhaguruka bagafatanya mu iterambere ry’umurenge kuko ibikorwa byose aribo bigenerwa.
Mu mvugo ye, Mukamazimpaka Divine, wo mu Kagali ka Ndatemwa, agira ati, “Umuyobozi wacu adukangurira kugira isuku ahantu hose haba mu ngo, ku mubiri no mu myambarire, aho dukorera (Butiki, resitora, utubari). Ubu aho unyuze hoze ku mihanda no mu migederano hahora hakeye dore ko hashyizweho n’uburyo bunoze bwo kuvanaho imyanda no gukora isuku hakoreshejwe inama biciye mu mugoroba w’ababyeyi.”
Abandi baturage bemeza ko umuyobozi w’umurenge wabo abagisha inama cyangwa akaganira n’ababakuriye kugirango ibikorwa biteganyijwe babyibonemo akaba ariyo mpamvu bagenda batera imbere.
Mukarugwiza Béatrice, umwe mu baturage, avuga ko abaturage ikindi bashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro Hategekimana Samson , ari serivisi nziza bahabwa iyo bageze ku murenge , bakifuza ko byakomeza kugirango bigumye guhesha isura nziza umurenge ku baje bawugana.
Agira ati, “Ariko nubwo ku murenge batanga servisi nziza, hamwe na hamwe mu tugari , hari abayobozi bagisiragiza abaturage, ibyo bikaba bikwiye gukosoka kuko bitajyanye n’miyoborere myiza Umurenge wa Kiziguro wiyemeje mu ntego zawo.
Undi muturage, yemeza ko umurenge wabo ugenda utera imbere, ibyo bakabikesha ubufatanye n’abaturage n’ubuyobozi. Ati, inama zikangurira abaturage kubana mu mahoro zisigaye zibera mu midugudu binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.
Ati, “ Uyu mugoroba wafashije benshi kuko amakimbirane yarangwaga mu miryango cyane cyane hagati y’abagre n’abagabo agenda agabanuka,”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Hategekimana Achille Samson, avuga ko imyumvire y’abaturage ku iterambere yazamutse ku buryo ubu bakora bagamije kwizamura kandi bakubahiriza gahunda za Leta uko bazisabwa.
Agira ati,” Buri wese arasabwa kubigira umuhigo tukarwanya twivuye inyuma imitangire ya serivisi mbi, kugira ngo twubake Igihugu cyacu gishingiye ku mitangire ya serivisi nziza, kuko byatuma n’abandi bose baza kutwigiraho. Tukaba nkore bandebereho kandi tuzirikana ko tugomba gutera intambwe idasubira inyuma yo kunoza iterambere.
Cyakora, agaya bamwe mu baturage bahingabanya umutekano kubera ubusinzi, amakimbirane mu ngo n’ abagiseta ibirenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kimwe n’abakirangwa n’imyumvire yo hasi. Ati, “ndasaba abaturage kwita ku mutekano, kurangwa n’isuku kandi bakihesha agaciro aho bari hose.”
Umurenge wa Kiziguro , ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo . Abaturage bagize Umurenge wa Kiziguro batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi abandi batunzwe n’imirimo ihemba , ubucuruzi buciriritse ndetse n’ibimina bibafasha kugera ku gishoro.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

