Amakuru

Kimisagara : Abakora irondo bongerewe ubumenyi

Abagize abagize irondo ry’ umwuga n’ isuku muri uyu murenge bagera ku 178 bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi kugirango barusheho kunoza umurimo wabo.

kimisagara

Asoza aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge,  yagaragaje ko aya mahugurwa agamije kongerera aba bakora irondo n’ abakurikirana isuku ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi, abasaba kandi kumva ko bakorera abaturage bakabubaha kandi bakabungabunga umutekano wabo, abasaba  gukorana ingufu kandi bagakemura ibibazo bijyanye n’ umutekano usanga bikiboneka muri uyu Murenge ndetse no kongera isuku.

Uhagarariye irondo ry’isuku mu Murenge wa Kimisagara, ashimira  ubuyobozi bwatekereje gutanga aya mahugurwa kuko bibongerera ubumenyi mu mikorere, banashimiye kandi ibiganiro bahawe bitandukanye bijyanye n’isuku, umutekano, imikorere n’imikoranire n’izindi nzego cyane cyane bakaba barishimiye ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda kuko mu kazi kabo kaburi munsi bagomba kubanza kwibuka indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda kandi bakamenya aho bavuye kugira ngo bashobore gutegura neza aho bajya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyarugenge,  Musafili Leonidas wari yashimiye abitabiriye aya mahugurwa anabasaba kujya  bashyira  mu bikorwa ibyo bize kandi abizeza ubufatanye n’ Akarere.

Kagaba Emmanuel,umwezi,net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM