Ibigo bitanga servizi zo kuboneza imbyaro bivuga ko mu bahabwa izo servisi harimo n’abakobwa batarashaka, nk’abanyeshuli n’abandi bari mu kigero cy’urubyiruko
Uburyo bakunze guhitamo uretse gukoresha udukingirizo, harimo n’inshinge z’igihe gito, gusa bamwe mu babyeyi basanga abo bakobwa bakwiye gutegereza bagashyingirwa, ariko abandi bakumva ari uburenganzira bwabo kwirinda inda zidateganyijwe.
Umwe mubaforokazi ku kigo bitaro bya Kiziguro, avuga ko uburyo urubyiruko rwitabira cyane ari ubw’agakingirizo, gusa ngo kuva uyu mwaka watangira, abakobwa babarirwa muri 30 boherejwe mu bigo nderabuzima, kuko bashaka ubundi buryo bwo kuboneza imbyaro.
Agira ati,“Icyo dukora tubohereza ku bigo nderabuzima bibegereye, tubaha reference, tukabaha urupapuro rwaanditseho ko yaje aje gushaka izo gahunda zo kuboneza urubyaro, tukamugira inama, hanyuma akajya kuri icyo kigo nderabuzima kimwegereye, akajyana rwa rupapuro, yazagerayo bakamwakira bazi ikimuzanye” .
Naho umwe mu baforomo wo Ku kigo nderabuzima cya Tabagwe, ushinzwe gahunda yo kuboneza imbyaro avuga ko urubyiruko rutarashaka, rwitabira kuboneza imbyaro kimwe n’abashatse. Agira ati, “Gusa abatarashatse, baba batubwira ko bashaka kwirinda gusama batabishaka ariko kuri bamwe b’abanyeshuli bakanga ko babatera inda bakiri mu mashuli”
Mu myumvire ya bamwe kuboneza urubyaro bireba abashakanye gusa.
Umugore w’imyaka 56 utuye Imu Murenge wa Kabarore, avuga ko ubu ari uburenganzira bw’ubishaka wese. Ati, “ubundi kuboneza urubyaro ntabwo bireba gusa abashakanye cyangwa ababyaye, kuko ushobora kubyara mu gihe runaka ushaka. Ntabwo ari ukuvuga ngo narabyaye ngomba kuboneza urubyaro ”
Iyi ngingo yo kuboneza imbyaro ku bakobwa batarashaka , ababyeyi ntibayivugaho rumwe, na bamwe muri urubyiruko rw’abakobwa. Bamwe bashyigikiye abana b’abakobwa bajya muri izo gahunda zo kuboneza imbyaro batarashaka.
Mukakamari Bernadette, atuye mu murenge wa Kiziguro, Akagali ka Mbogo. Agira ati, “mbona nyine yajya kwa muganga agafata urwo rushinge cyangwa ibinini, hari abakobwa nzi baboneza urubyaro badafite abagabo, bagira ngo birinde gutwara inda batateganyije.”
Naho Kayitesi donatille nawe wo muri uyu murenge,agira ati, “umukobwa utarageza igihe cyo gushyingirwa, akananirwa inama za kibyeyi zo kwifata, mugira inama yo kujya kwa muganga ariko yaragejeje igihe cyo gushinga urugo rwe amubwira gushaka umugabo”
Ku rundi ruhande ariko hari ababyeyi bemeza ko ibi bidakwiye kuko bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’uwabigiyemo. Mutumende Leonille, umubyeyi ufite imyaka 56, agira ati, “njyewe mbyakira nabi, kubera ko umukobwa iyo atarashaka agatangira gufata ibyo binini akiri mutoya, iyo agejeje igihe cyo gushaka bimuviramo kutabyara, bitewe nuko numva imiyoboro iba yaramaze kunyerera, gutyo kwiteza urushinge ntibireba urubyiruko, kuko ashobora kwiteza urushinge bikazamuviramo kuba atabyara”
Kagaba Emmanuel,umwezi.net