Afurika

Aho igitero cya Makenga ntaho gihuriye na FDLR?

Abarwanyi ba Mouvement du 23 Mars, bivugwa ko bambutse umupaka wa Uganda bagatera Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iki gihugu gitangaza ko abo barwanyi  barenga 200, ariko amakuru aturuka mu nkambi icumbikiwe mo abahoze ari  barwanyi ba M23 bari n, aremeza ko ari Col. Makenga wahoze ari umuyobozi wayo watorokanye n’abarwanyi 30.

Mu mwaka wa 2013, nibwo umutwe wa M23, wakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, watsinzwe n’ingabo za Congo (FARDC), zibifashijwe mo n’ingabo za ONU (MONUSCO) abari abarwanyi bawo bahungira mu bihugu bituranyi bya RDC, igice kimwe kiyobowe na Col. Makenga gihungira muri Uganda, ikindi gikuriwe na Col. Zimurinda gihungira mu Rwanda.

Col. Makenga yaba agamije iki?

Col. Makenga yaba agamije iki?

Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira uwa 15 Mutarama 2017, nibwo amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yemeza ko abarwanyi ba M23 baba bateye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse inkuru iri muri Jeune Afique, ivuga ko Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko icyo gitero ngo cyaba cyaragabwe n’abasirikare barenga 200, bavuye mu gihugu cya Uganda, ari cyo bakagombye kuba bari mo banagenzurwa nacyo.

Ukuri kuri icyo gitero

Amakuru agera www.umwezi.net, aravuga ko icyo gitero cyagabwe kuri RDC, cyakozwe na Col. Sultan Makenga watorotse bagenzi be bari kumwe mu nkambi, akajya ahitwa i Shashi nko mu birometero 155 mu majyaruguru ya Goma.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi bakuru ba M23 uri muri Uganda aho ari kumwe n’ingabo 600, mu gihe izindi ziyobowe na Col. Zimurinda zo ziri mu Rwanda, avuga ko icyo gitero cyagabwe na Makenga winjiye muri RDC, ari kumwe n’abasirikare 30 biganje mo abamurinda. Hari mo kandi n’umu ofisiye umwe ariwe Lt. Col. Maboneza bivugwa ko ari mubyara wa Makenga.

Abajijwe impamvu Makenga  yitandukanyije na M23, uyu muyobozi avuga ko impamvu zishoboka ari ebyiri:

Iya mbere, ni ubusambo, kuko ngo ashobora kuba yarahawe amafaranga na Leta ya RDC irangajwe imbere na Joseph kabila Kabange. Iya kabiri ni uko Col. Sultan Makenga atigeze akunda u Rwanda, ahubwo yarwangaga urunuka, ndetse ngo akaba agiye kwifatanya na FDLR, akemeza ko ngo bakibikoraho iperereza.

Akomeza agira ati “ntibyumvikana ukuntu abantu 30 batanafite intwaro n’imwe ikomeye, bakwinjira mu gihugu, ntibahite bafatwa, keretse bafite umutwe wundi cyangwa bafitanye gahunda n’igihugu bagiye mo (bateye).

President Kabila looks on during signature ceremonies.

Perezida Kabila ngo yaba ashaka kwifashisha Col. Sultani Makenga

Tumubajije uko M23 ihagaze ubu, atangaza ko uyu mutwe uhagaze neza, uyobowe na Perezida wawo Bishop Runiga, kandi abayobozi b’ingabo bagihari, uretse Col. Makenga watorotse. Avuga ko bagikomeye ku masezerano bagiranye na RDC, kandi iramutse ikomeje kuvunira ibiti mu matwi ntayubahirize ayo masezerano,  ikizakurikira ho bazagitangariza itangazamakuru. Yongera ho M23 yubaha amategeko n’amabwiriza y’ibihugu bari mo.

Col. Zimurinda ntacyo abiziho

Kuri Telefone igendenwa, twavuganye na Col. Zimulinda ubarizwa mu Rwanda, adutangariza ko iby’igitero cya Col. Makenga ntacyo abizi ho,  atubwira ko ari mu nama amakuru arambuye azayaduha.

Twibutse ko Col. Makenga ari ariwe washoje urugamba rwe na Gen. Bosco Ntaganda, rwaje guca mo M23 ibice bibiri, Gen. Ntaganda ahungira muri Ambassade ya leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, aho yaje kuvanwa yoherezwa mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi.

umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM