Amakuru

Mukura : Ubuke bwa serivisi z’ubuzima buhangayikishije abatuye umurenge

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura barasaba ko bafashwa kubona ku buryo bworoshye serivisi z’ubuzima zirimo ibikorwa remezo bituma bagera kwa muganga biboroheye ,ibitaro n’imbangukiragutabara, kuko ngo kutazibona hafi bibagiraho ingaruka mbi zitandukanye.

Rugamba Evaritse utuye mu kagari ka Karambo muri uwo murenge agaragaza ko bagera kwa muganga biyushushye akuya. Ati “Kugera ku kigo nderabuzima harimo ibirometero bitanu,dukoresha amasaha abiri dutwaye umurwayi mu ngobyi. Biratuvuna cyane ku buryo twifuza ko mwatubonera ingobyi ya kizungu kuko hagera n’umuhanda.”

Mukura

Imbangukiragutabara zirakenewe

Ubusanzwe muri uyu murenge utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 33 hari ikigo nderabuzima kimwe ndetse n’ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze(poste de santé) hamwe. Ababyeyi bari ku nda ntiboroherwa ku buryo baba babona ubuzima bwabo buri hagati y’umupfu n’umupfumu nk’uko bivugwa na Ntihabose Chantal, ati” Iyo inda igufashe kugera ku bitaro birakugora ku buryo hari n’ababyarira mu nzira bajya kwa muganga, kandi ubyarira mu rugo ugacibwa amafaranga utabona, ushobora kuvanamo n’ubwihebe bwo gupfa, kubyara biratugora. Abagore dufite ikibazo harebwe uburyo batabarwa.”

Abo baturage bavuga ko umugore ubyariye mu rugo acibwa amande y‘amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Hari abandi baturage batuye mu bice bitarimo imihanda ku buryo ngo nabo bagorwa kimwe n’abatuye mu misozi ndetse n’ahameze nko mu bibaya, bagorwa no kugera kwa muganga. Nzabonimpa Diogène ati “Mu mudugudu wa Muhindo dutuyemo nta muhanda uhagera , nta modoka irahagera, watekereza uburyo bazabona umubyeyi bakamuheka, umubyeyi abura nk’iminota nka 30 ngo abyare murumva ko yabyarira mu nzira, badukoreye imihanda yahagererera igihe.”

Ku bijyanye no gutwarwa n’imbangukiragutabara nabyo ngo usanga bigoranye kuko iza ivuye ku bitaro bya Kibuye cyangwa ibya Murunda biri muri kilometero zigera kuri 60 ugera mu Murenge wa Mukura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mukura Icyizihiza Alida, yavuze ko ibibazo bihari ariko bagenda babishakira umuti. Ati “Mu by’ukuri ikibazo kirahari, kubona hari ikigo nderabuzima kimwe na poste de santé imwe muri uyu Murenge kandi ufite abaturage bangana gutya barenze ibihumbi 30 n’ibindi birumvikanaa ni benshi, tukanagira na poste de santé imwe ubu ngubu irimo gukora ni ikibazo gikomeye.Bituma hari serivisi zigera ku baturage ariko kuba batabasha kuzigeraho byihuse bikaba ari ikibazo”.

Urubuga nkoranyambaga Paxpress dukesha iyi nkuru, ruvuga ko akomeza avuga ko  umurenge ugize imbangukiragutabara yafasha muri izo serivisi, byakunganira abaturage batangiye kwishakiriza bimwe mu bisubizo aho usanga muri buri mudugudu cyangwa umusozi bafite amashyirahamwe yo guhekerana.  Ikindi ni uko ngo  icyo kibazo batagicecetse ahubwo cyagejejwe ku nzego zose zirimo umurenge akarere ndetse na Minisiteri  no mu gushaka ibisubizo uyu mwaka hari poste de santé y’indi igiye kubakwa muri uyu murenge  bakagira ebyiri  ndetse  no mu myaka izakurikiraho bakaba bateganya  izindi poste de santé muri buri kagari.

Mukura ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka rutsiro, ufite ubuso bwa meterokare (m2) 98.7 utuwe n’abaturage 33528.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM