Amakuru

Nyamagabe : Abafatanyabikorwa basabwe gukora bidasanzwe

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo. Gakikijwe n’uturere 7, Karongi na ruhango mu majyaruguru, Nyanza na Huye mu burasirazuba, Nyaruguru mu majyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Burengerazuba.

Akarere ka Nyamagabe, gatuwe n’abaturage  341.491,muribo  abagore  ni 180.272 naho ni abagabo 161.219. Aka karere gafite imirenge 17,  utugari 92 n’imidugudu 536.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, buvuga ko, ubuhinzi mu Karere ka Nyamagaabe, bugizwe na 78 % by’abaturage bose , ubuhinzi bugakoresha guhuza ubutaka, ifumbire n’imbuto z’indobanure.

Mu Karere ka Nyamagabe hatoranijwe ibihingwa 4, ibirayi ibishyimbo, ingano n’ibigori. Mu maka wa  2015/2015, ibirayi byahinzwe kuri ha 16.372, ibishyimbo kur ha 17.100, ingano kuri ha 9.552 naho ibigori kuri ha 1.671.

inbamba

Abafatanyabikorwa bafashe ingamba

 Mu Mihigo y’uyu mwaka hateganijwe gutangira kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mugano hakanongerwa ibikorwa bishya mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa JADF (Uwinyana JADF IDP model village up gradding).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga bushingiye  ku bushobozi buhari, Akarere kazashyira imbaraga nyinshi mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mugano naho Umudugudu w’Icyitegererezo wa Uwinyana imbaraga nyinshi zizatangwa n’Abafatanyabikorwa nkuko ari umwihariko wabo wo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo aho buri mufatanyabikorwa agaragaza uruhare rwe bigatanga isura yagutse y’ibikorwa by’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyamagabe.

Umudugudu w’Icyitegererezo ufite inkomoko mu Karere ka Nyamagabe aho watangiye ari agasozi ndatwa aho abantu b’ingeri zitandukanye harimo n’Abayobozi bakuru b’igihugu baturukaga mu bice bitandukanye by’igihugu bazaga gusura aka gasozi ndatwa ka Kagano mu Murenge wa Uwinkingi/Nyamagabe.

Impinduka nziza mu bijyanye n’ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage zatumye urwego rw’Igihugu cyacu rubinoza biva ku rwego rw’Agasozi ndatwa bigera ku rwego rw’Umudugudu w’icyitegererezo aho inkingi zigera kuri 11 (Kubaka ubushobozi bw’Abaturage, Gutura mu Mudugudu w’Icyitegererezo,Ubuhinzi n’Ubworozi bukomatanyije,Iterambere rishingiye ku bukungu,iterambere mu bijyanye n’ubuzima,Iterambere rishingiye ku bikorwa remezo,Iterambere mu burezi , Imiyoborere myiza, Ikoranabuhanga, Imyuga idashingiye ku buhinzi,urusobe rw’Ibinyabuzima) zikomatanyirizwa hamwe mu kuzamura imibereho myiza y’Abaturage.

Inzu zubatswe na Jadf

Inzu zubatswe na JADF Nyamagabe

Kugeza ubu hamaze gukorwa byinshi haba mu konoza imiturire(Amazu 198 yarubatswe),ibikorwa remezo nk’amazi, inyubako z’ikigo nderabuzima cya Kibirizi, Irerero (Early Childhood Development center) rya Bugarura, amashanyarazi …, gutera ibiti ku mihanda n’ibivangwa n’imyaka ( Ibiti bisaga 400 bimaze guterwa),gutanga amatungo magufi (Ihene 200 n’Ingurube 80) n’amaremare (Inka 30 zitanga umukamo) kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi ariko nubwo hamaze guterwa intambwe muri urwo rwego, bigaragara ko urugendo rukiri rurerure.

Nyuma yo gusura umudugudu hafashwe umwanzuro ko abafatanyabikorwa bose bandikirwa bibutswa ibyo biyemeje nabo mu gihe kitarenze tariki 20 Mutarama 2017 bagasubiza Ubuyobozi bw’Akarere bagaragaza  uruhare rwabo muri uwo Mudugudu wa Uwinyana.

Hanemejwe kandi ko hagomba gushyirwaho ingamba zo gukumira abantu bishoboye bashukisha amafaranga abatishoboye batujwe muri uyu mudugudu bakabagurira amazu bigatuma basubira gutura mu manegeka no muri ntuye nabi.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM