Afurika

Goodluck arashakishwa n’inkiko zo mu Butaliyani

Nyuma y’aho uwahoze ari Umunyabanga Mukuru wa ONU avugiwe ko yaba yaratamiye ka bitugukwaha, abandi bayobozi batandukanye bakomeje kugenda bavugwa muri ruswa, utahiwe ni Jonathan Goodluck wahoze ayobora igihugu cya Nigeria

Uwigeze kuyobora igihugu cya Nigeria Jonathan Goodluck n’uwahoze ari Minisitiri ushinzwe ibya Peteroli muri Guverinoma ya Goodluck Madamu Diezeni Alison-Madueke (unakurikiranywe n’ubutabera bwa Nijeriya)  barashakishwa n’ubutabera bw’u Butaliyani, kubera icyaha cya ruswa cyo muri mata 2011, baba barahawe n’amasosiyete abiri akomeye acukura Peteroli imwe ya ENI yo mu Butaliyani na SHELL yo mu Buholandi.

Jonathan Goodluck

Jonathan Goodluck

Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, abashinjacyaha b’abataliyani bakurikiranye abo bayobozi kubera akayabo ka miliyari imwe na mliyoni magana atatu, baba barakiriye ngo nabo batange isoko ryo gucukura peteroli mu mazi magari y’akarere ka Nijeriya.

Inyandiko z’ubucamanza zateweho akajisho n’Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, zigaragaza ko parike y’i Milan, ikurikiranye abantu 11 ariko batarimo Goodluck na Alison-Madueke, wigeze kuba Minisitiri wa Nigeria ushinzwe ibya Peteroli, akaba ari nawe mugore wa mbere wayoboye OPEP (Organisation des Pays Exportateurs  du Pétrole).

N’ubwo batagaragara kuri uru rutonde ariko, abo bayobozi ngo bafite uruhare runini mu kwegurira ENI na SHELL isoko ryo gucukura Peteroli mu gihugu cya Nigeria, dore ko iyi anketi irimo ikorwa n’ubutabera bw’u Butaliyani yibutsa raporo y’inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Nigeria yo mu mwaka wa 2012 igararagaza ko ruswa ivuza ubuhuha mu buryo ibitoro bitangwamo muri icyo gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa ENI Claudio Discalzi n’uwo yasimbuye Paolo Scaroni, ngo baba baribonaniye bo ubwabo na Perezida Goodluck Jonathan, bagamije kuganira uko ibyo byakorwa, bivugwa kandi ko ibi  birimo n’Umuyobozi w’Ipererza w’Ubwongereza wakoraga nk’Umujyanama wa SHELL.

Ikindi, abashinjacyaha b’abataliyani bavuga ko izi Sosiyete zombi ENI na SHELL zaba zarakoranye n’umucuruzi ukomeye wo muri Nigeria wahamijwe n’Urukiko rw’i Paris mu mwaka wa 2009, ibyaha byo kunyereza amafaranga y’isosiyete y’ubucukuzi bwa Peteroli y’abafaransa ya ELF.

Bwana Goodluck Jonathan aratangaza ko atarabazwa; atashinjwa cyangwa ngo aburanishwe kubera icyaha cyo kwakira amafaranga ya ruswa. Hagati aho nta kirego kiratangwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ngo impande zose ziracyafite iminsi 20 yo kugira icyo bavuga kuri raporo y’iyo anketi mbere y’uko igezwa mu nkiko.

Ihinduwe mu Kinyarwanda na

                                                   Bimenyimana Jérémie

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM