Amakuru

Umwalimu afite uruhare runini mu myubakire y’u Rwanda rwifuzwa

Abalimu bigisha mu mashuri y’inshuke; abanza n’ayisumbuye, bakubutse mu itorero risojwe basabwa kuba abarinzi b’ibyo u Rwanda rumaze kugera ho. Ibyo barabisabwa na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, arisoreza kuri Sitade Ubworoherane mu karere ka Musanze.

Mu muhango wo gusoza Itorero ry’Abarezi “Indemyabigwi” no gutuma Intore, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arabizeza ko abo bireba bagiye kugenzura ko ibyo bagenerwa na Sitati iherutse gusohoka mu mpera z’umwaka ushize, bimugera ho uko byateganyijwe.

Minisiteri w'Intebe Anastase Murekezi

Minisiteri w’Intebe Anastase Murekezi

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri, avuga ko itorero ry’Abarezi ryari riherutse mu mwaka wa 2008, bityo ko bari bakwiye gushaka uko bakongera guhura bakungurana ibitekerezo ku ruhare mu kabaka u Rwanda bene rwo bifuza, agasanga hari byinshi byari bikenewe kuganirwaho nko guhuza indangagaciro na kirazira by’umuco munyarwanda, ndetse no kungurana ubumenyi butandukanye abarezi bafite, bityo bikavamo uburezi n’uburere bibebereye abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe arasaba ko hagenzurwa niba mwalimu ahembwa umushahara akwiye

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, agaruka ku iteka rya Perezida ryo kuwa 24 Ugushyingo 2016, rishyiraho sitati yihariye igenga abalimu b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Iyo sitati isobanura mwalimu uwo ariwe n’inshingano ze, ikagaragaza uko umwalimu mushya yandikwa ku rutonde rw’abalimu, ikerekana neza uburenganzira bwa mwalimu burimo kuzamurwa mu ntera kandi ku gihe, bikanajyana no kongera umushahara we.

Minisitiri w’Intebe ashimangira ko kugirango abalimu barusheho kumererwa neza muri ibi bihe no mu bihe bizaza, hagomba gukurikizwa ibiteganywa muri iyo sitati, asaba inzego bireba gukora ubugenzuzi hakarebwa niba yubahirizwa bikwiye.

Arasaba Minisiteri y’uburezi na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo n’abandi bose bireba bo mu nzego z’ibanze, gufatanya kugirango bagenzure neza bakurikirane barebe niba sitati yihariye y’abarimu ikurikiranwa koko, nibiteganyijwe muri iyo sitati bikurikizwa uko byateguwe.

Yizeza abarezi ko iyo sitati izafasha mu guteza imbere umwuga wabo no kuzamura imibereho yabo n’ababo.

Nyakubahwa Murekezi atuma intore ku rugerero, azisaba kurushaho gukunda igihugu, kumenya amateka y’u Rwanda, gukorera ku mihigo, kurinda ibyiza u Rwanda rwigejejeho, kubumbatira umutekano no kwitangira iterambere, gukunda umurimo wabo w’ubwarimo no kuwitangira n’ibindi.

Abalimu bigisha mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye basaha 54 basoje itorero

Abalimu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye basaha 54 basoje itorero (Photo intenet)

Arasaba abarezi kwamaganira kure icyatuma abanyarwanda bateshuka ku muvuduko w’iterambere bafite.

Aragira ati “Ikitwa ingengabitekerezo ya Jenoside aho muzacyumva hose muzacyamaganire kure cyane, ntimuzahe urwaho abatoza amacakubiri baba bayatoza abana babo cyangwa abaturanyi babo n’abakwirakwiza ibihuha bigamije kurangaza abanyarwanda ngo badohoke ku muvuduko wo kwiyubakira u Rwanda.”

Iri torero ribaye ku nshuro ya kabiri, ryari rimaze icyumweru ribera mu turere twose tw’igihugu rihuje abarezi bagera kuri 54,895 bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ndetse n’ay’ubumenyingiro mu Rwanda hose, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umurezi mu kubaka u Rwanda twifuza”

Indemyabigwi bahawe umukoro wo kwita ku gutegura umunyeshuri neza mu byiciro byose by’uburezi, gukurikiza integanyanyigisho n’imfashanyigisho biboneye umunyeshuri, gukurikira imyigishirize igenewe umunyeshuri, gutegura umunyeshuri ufite ubumenyi bwo kwibeshaho no guteza imbere igihugu cye.

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM