Ibi ni ibivugwa na bamwe mu bantu bemeza ko Kompanyi zitwara abagenzi zikwiye kunoza serivisi ziha abagenzi.
Bamwe bavuga ko nta waceceka abona uburenganzira bwa benshi buhonyorwa kandi bibangamira ibyifuzo by’abagenzi.
Abagenzi bagenda muri Alpha bavuga ko Express bivuze gukorera ku gihe kandi vuba ibi bikaba aribyo biranga sosiyete itwara abagenzi igana Kigali -Huye na Kigali- Rusizi kugaruka.
Mu gutwara abantu mu Ntara, Kompanyi ya Alpha Express , abayikoresha bavuga ko muri iki gihe ariyo ya mbere kuko yubahiriza gahunda uko idakerereza abagenzi mu kubahiriza amasaha haba mu kugenda no kugaruka hakiyongeraho np kubatwara neza mu mutekano.
Ubuyobozi bushinzwe ibinyabiziga bitwara abantu, busaba aba batwara abanyarwanda, kurushaho kumva ibyifuzo by’abo batwara kuko aribo baha serivisi kandi bakeneye guhabwa serivisi zinoze
Mukwiye Fréderic, umukozi mu mujyi wa Huye, avuga ko uretse n’ibyo bafata neza ababagana ku buryo n’abandi n’iyo bakwishyira hamwe batazabigeraho vuba aha.
Undi Mugenzi we ati, “Icyo dushingiraho tubashima, abagana iyi kompanyi nuko baduha serivisi tubasaba, imiterere y’ibinyabiziga batwarwamo abgenzi ari bizima, kudatinza abagenzi mu mayira n’ibindi.
Ubuyobozi busaba aba batwara abanyarwanda kurushaho kumva ibyifuzo by’abo batwara kuko aribo baha serivisi kandi bakeneye guhabwa serivisi zinoze
Umwe mu bashoferi, avuga ko ishyaka ryo kurushaho kunoza serivisi batanga barifite kandi bazarushaho kumva impungenge n’ibyifuzo by’ababagana.
Kamana Cprien umwe mu bagenzi ukorera mu mujyi wa Huye, avuga ko ba nyiri imodoka baba barasinye ko biteguye kutabangamira ibyifuzo by’abagenzi kuko umugenzi atagomba kubuzwa uburenganzira bwe ngo aceceke kuko ijambo EXPRESS bivuga kugenda ku isaha kandi bakaba babishoboye mu gihe bamwe byabananiye.
Ko abafite amasosiyete atwara abantu, baba baremeye gukorera ku masaha ndetse bakabyandika no ku binyabiziga byabo,
Basaba ko bagira imikorere myiza bakubahiriza ibiciro kugirango abagenzi barusheho kwishima.
Alpha Express ikwiye gukomeza gukora neza nkuko bimeze ubu kuko ifite imodoka zayo gutyo bikaba akarusho ku zindi company zitwara abantu.
Bamwe mu bagenzi bavuga ko batirirwa batonze umurongo kuko iyo waguze tike isaha igera mugahita mugenda hatabayeho kwijujuta cyangwa ngo abantu birirwe mu muhanda kugeza ijoro riguye.
Undi agira ati, bazagerageze kubyirinda kuko umuntu iyo azindutse agiye ku rugendo bimubabaza iyo ateze imodoka ntigende kandi agomba kugaruka.
Nkundizera Bertin na Kivunanka Jéremie, abayobozi ba Alpha Express Company bemeza ko , bwemeza ko batazatezuka ku ntego bwihaye yo kunoza serivisi baha abagenzi kandi ko bazakomeza guharanira icyatuma abagenzi bagenda mu mutuzo usesuye , bakubahiriza gahunda n’umutekano wabo
Kagaba Emmanuel,umwezi.net.