Abahinzi b’imbuto mu Karere ka Ruhango barahamya ko bafite ikizere cy’uko mu gihe kitrambiranye ibibazo bahura nabyo bigendanye no kutagira isoko ryiza kandi ryizewe ry’umusaruro wabo, kutabona imiti yica udukoko tubangiriza n’ibindi, bizabonerwa umuti urambye.
Imyembe
Iki kizere gishingiye ku gikorwa cyo gukusanya amakuru ku bikorwa by’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto cyateguwe na NAEB mu Turere twose tw’Igihugu, mu Karere ka Ruhango kikaba cyarakozwe kuva tariki ya 5 kugeza tariki ya 7 Mutarama 2017.
Havuzwe kenshi ko abahinzi, by’umwihariko abahinga imboga n’imbuto, batabona aho bagurisha umusaruro wabo. Ibi ngo ni imbogamizi ikomeye ku bikorwa byo kongera ubuso buhingwaho ndetse n’umusaruro bitewe n’uko abahinzi baba batizeye isoko ry’umusaruro wabo.
Inanasi
Ku rundi ruhande abaguzi, by’umwihariko abakenera umusaruro mwinshi w’imboga n’imbuto (Inganda), bavuga ko batabona umusaruro baba bifuza. Ndetse ngo hari n’abajya gushaka umusaruro bakeneye mu bindi bihugu byo mu Karere dutuyemo.
Bivugwa kandi ko mu mpamvu zituma habaho uko kwitana bamwana hagati y’abahinzi n’abaguzi harimo kutagira amakuru afatika y’ahakorerwa ubu buhinzi ndetse n’umusaruro butanga.
Izi mpamvu zivuzwe haruguru ni zimwe mu zatumye Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto (NAEB) gitegura iki gikorwa.
Nsekanabanga Fabien ushinzwe kurwanya indwara zibasira indabo, imboga n’imbuto hamwe n’ibyonnyi byazo muri iki kigo, avuga koiki gikowa kigamije kwegeranya amakuru yose ku buhinzi bw’ibi bihingwa n’inganda zikora ibijyanye no kubyongerera agaciro.
Imboga
Avuga kandi ko kizafasha gukemura ibibazo bigaragazwa n’abahinzi ndetse n’abaguzi kuko kizerekana amakuru yose buri ruhande rukeneye, kikanoroshya ubuvugizi ku bibazo bya buri ruhande.
Nyabyenda Viateur ,umwe mu bahinzi b’imbuto bibumbiye muri Koperative CAPAF ikorera mu mudugudu wa Kamuraza, Akagali ka Gisali, Umurenge wa Kinazi, avuga ko . ahinga imyembe, mandarine, amacunga n’inamasi. Avuga ko akorera ubuhinzi bwe kuri hegitari imwe, ku mwaka akaba abona amafaranga ibihumbi 600.
Nyabyenda avuga ko iki gikorwa agitegerejeho ubuvugizi n’ubwunganizi bizatuma ababasha kubona imiti n’amafumbire mu buryo bworoshye, ibikoresho byo gutera imiti, isoko rishimishije ry’umusaruro, n’ibikoresho byo kuhira cyane ko bahura n’izuba ryinshi kandi amazi yo kuvomerera akaba ari kure cyane y’imirima yabo.
Habiyaremye Emmanuel ni Perezida wa Koperative KOABINTO (Koperative y’Abahinzi b’Inanasi mu Murenge wa Ntongwe) ihinga inanasi mu Tugali twa Cyebero na Kayenzi mu murenge wa Ntongwe.
Avuga ko bafite inanasi kuri ha 7,5 aho basarura toni zisaga 17. Ngo bagurisha umusaruro wabo n’abaturage baturanye, igiciro cy’inanasi imwe kikaba kiva ku mafaranga 300 kikaba cyagera kuri 500. Ariko kandi ngo iki giciro ni gito ugereranyije n’imirimo yose baba bakoze.
Agira ati, “ iki gikorwa kizakurikirwa n’ubufasha buzatuma babasha gukora ingendoshuri bakunguka ubumenyi buzabafasha kongera umusaruro.”
Kimwe na Nyabyenda, Habiyaremeye yemeza ko biteze kuzafashwa kubona amasoko meza, bityo inyungu bakura muri ubu buhinzi ikiyongera.
Muri rusange byagaragaye ko mu Karere ka Ruhango inanasi ziza imbere mu mbuto zihingwa ku buso bunini. Imboga ziza ku mwanya wa kabiri ariko ku rugero ruto, ubuhinzi bw’indabo bw’umwuga bwo bukaba butaragaragaye.
Igikorwa cyo gukusanya amakuru ku buhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto ngo kizajya kiba buri mwaka kugira ngo hajye hagaragazwa impinduka zaba zarabaye ku makuru ahari.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net



