Uncategorized

Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byayo-Perezida Kagame

N’ubwo u Rwanda ari igihugu gito kandi kitagira aho gihurira n’inyanja kandi ntikigire umutungo kamere uhagije, kigererageza kwirwanaho gishaka uko cyakemura ibibazo gifite, kitagombye gutegereza inkunga z’abifite. Ibi nibyo Perezida Kagame asaba Afurika,  guhaguruka ikishakamo ubushobozi bwo gukemura ibibazo ifite.

Mu nama ya 28 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (UA) iherutse guteranira i Addis Abeba muri Etiyopiya ku cyicaro cy’uwo muryango, Perezida Kagame yari afite inshingano zo gutegura amavugurura ya Komisiyo ya UA, aziherewe mu nama ya 27 yateraniye i Kigali, muri iyi nama rero yagombaga kumurikira  abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, raporo y’uwo murimo yashinzwe.

Iyi raporo yamurikiwe mu muhezo gusa bimwe mu byo Perezida Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu muri uwo muhango byatangiye kujya ahagaragara, birimo ibishimangira uburyo Afurika ikwiye kuba umugabane utagendera ku nkunga n’imwe y’ibihugu by’Amahanga ahubwo yo ubwayo ikishakamo ubushobozi n’ibisubizo by’ibibazo ifite.

Ijambo Perezida Kagame yavugiye muri uyu mwiherero w’abakuru b’ibihugu wabaga mu muhezo ryabashije kubonwa n’Ikinyamakuru News24. Mu byo yagarutseho harimo ko ibihugu bitagera ku cya kabiri cy’ibigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe byabashije kwishyura umusanzu wabyo w’umwaka ushize byari byariyemeje mu gihe uyu muryango watangije gahunda yo kwihaza ukareka gutega amaboko ku nkunga.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yagarukaga ku mavugururwa ya UA we n’itsinda ryari rigizwe n’intiti icyenda bakoranye mu gihe cy’amezi atanu.

Rimwe mu mavugururwa ateganyijwe muri iyi komisiyo ya AU, agena uburyo bushya bwo kwihaza mu kubona ingengo y’imari. Uburyo bwari bwatanzwe umwaka ushize bwari bwemewe n’abakuru b’ibihugu mu nama ya 27 yabereye i Kigali muri Nyakanga, ibihugu bikaba bifite igihe kingana n’umwaka cyo guhindura amategeko n’amabwiriza y’ingenzi bisanzwe bigenderaho kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kuzajya hakusanywa umusanzu wo gutanga muri AU.

Perezida Kagame ashimangira ko ibihugu byiyemeje kwiyishyurira amafaranga bikenera mu bikorwa by’uyu muryango. Aragira ati “icy’ingenzi ni ukwigenga no kwiha agaciro ndetse n’ubushobozi bwo kugena intego zacu”.

Akomeza avuga ko 97% by’ ibikorwa bya UA biterwa inkunga n’amahanga, ndetse ko kugeza mu Ukuboza 2016 ‘abanyamuryango ba AU batagera kuri ½ nibo bari bamaze gutanga umusanzu wabo wuzuye.

Perezida Kagame avuga ko umwanzuro wafatiwe i Kigali ujyanye no gahunda yo kwihaza ya UA, wabaye imbarutso yo gukora amavugurura y’inzego zayo. Ati “Ibyo ntabwo ari impanuka. Amafaranga wiyishyuriye, uhita urebwa cyane no kuyahesha agaciro.”

Perezida Paul Kagame arasanga Afurika ikwiye kwigira

Perezida Paul Kagame arasanga Afurika ikwiye kwigira

Yongera ho ko gutanga uyu musanzu, bitareba ibihugu bikomeye ahubwo ko bireba buri gihugu.

Raporo y’imari yagaragajwe igena ko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro y’ibyinjira, akoherezwa muri UA binyuze muri Banki Nkuru z’ibihugu.

Ibi bizatuma ibihugu bibasha kubona amafaranga yatera inkunga ibikorwa by’Umuryango ku kigero cya 100%, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro bigakoresha 25%.

Aya mafaranga azajya akusanywa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri buri gihugu, ahite yoherezwa mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Igihugu kitazubahiriza izi ngamba, amategeko ya UA ateganya ibihano.

Komisiyo ya UA iherutse kwemeza ingengo y’imari ya miliyoni $782 azakoreshwa mu 2017, agera kuri miliyoni $ 200 zonyine akaba ariyo azava mu misanzu izatangwa n’ibihugu bigize uyu muryango.

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM