Amakuru

U Rwanda rurakataje mu kuzamura ibikorwa remezo

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kiyoboye ibyo muri EAC

N’ubwo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba u Rwanda ruherereye mo hari ibibuga by’indege bikomeye, ikibiyoboye mu bwiza, ni Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Sleeping Airports

Ikigo cy’Abanya-Canada kigenzura ibijyanye n’ingendo, Sleeping Airports, kivuga ko mu bushakashatsi bwacyo bwo mu mpera za 2016, bagaragaje ibibuga byiza kuruta ibindi muri Afurika,  biyemeza  no kugaragaza ibibi kurusha ibindi biri muri uwo mugabane.

Ni muri urwo rwego ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali cyashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indenge byiza kurusha ibindi ku mugabane w’Afurika.

Ni mu gihe ikibuga cya mbere cy’indege kibi kurusha ibindi ari icyo muri Sudani y’Amajyepfo.

Ibibuga by’indege byiza kurusha ibindi bitandukanywa n’ibibi kurusha ibindi, hashingiwe ku mikorere yabyo, harimo  uko byakira ababigana, isuku, kubahiriza igihe, umutekano, abakozi bafite ubushobozi ndetse n’imikorere ya tekiniki.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ni ibyagaragajwe n’abagenzi ubwabo.

Ubu bushakashatsi bwibanda ku kumererwa neza ku bibuga (aho kuruhukira, aho kwicara utegereje indege, serivise, uburyo bwo korohereza abagenzi, ibiribwa, umutekano, n’ibindi….)

Icyabimburiye ibindi mu bwiza muri Afurika ni  icya “Cape Town International Airport” cyo mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo. Ku mwanya wa kabiri, haza ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kikaba cyaraje kuri uyu mwanya kubera isuku idasanzwe ndetse no kwakira abakigana bikorwa mu buryo bwiza budasanzwe.

Ibirwa bya Maurice bikurikiraho n’ibibuga by’indege bibiri Ikibuga cy’indege cya “Sir Seewoosagur Ramgoolam” (Port Louis), mu gihe icya gatanu ari “Johannesburg O.R. Tambo International Airport” cyo muri Afurika y’Epfo kiri ku mwanya wa kane, naho icya gatanu ni “Algiers Houari Boumediene International Airport” cyo muri Algeria.

Ikibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta muri Kenya kiri ku mwanya wa cyenda, nabyo ibibuga by’indege bibi kurusha ibindi ni Juba International Airport cyo muri Sudani y’Epfo, Port Harcourt muri Nigeria n’icya Nouakchott muri Mauritania ku mugabane wa Afurika.

Ku Isi, ibibuga byishimirwa n’abagenzi birangajwe imbere na Singapore Changi International Airport cyo muri Singapore gikurikiwe na Seoul Incheon cyo muri Koreya y’Amajyepfo mu gihe Tokyo Haneda cyo mu Buyapani kiza ku mwanya wa Gatatu.

Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge, yavuze ko uru rutonde rugaragaza ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu gushora imari mu bijyanye n’ibikorwa by’indege.

Ikibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali gihiga ibindi byo muri EAC mu bwiza

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali gihiga ibindi byo muri EAC mu bwiza

Tonny Barigye ushinzwe itangazamakuru mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivili, yemeza ko uru rutonde ari igisubuzo cy’icyerecyezo cyo gutunga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, zuje umutekano.

Atanagaza kandi ko u Rwanda rwashoye miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, ngo Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kivugururwe gishyirwe ku rwego rwo hejuru kiriho ubu.

Mu mwaka wa 2014, iki kibuga cyari ku mawnya wa karindwi, mu gihe mu mwaka ushize cyari icya gatatu.

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM