Amakuru

Ese Telefoni nizo zituma abaganga badatanga serivisi nziza?

Bivuye mu mwiherero w’abagize aho bahurira n’ubuzima uherutse kubahuza mu ntango z’ukwezi kwa Gashyantare, abangaga babujijwe gukoresha telefoni mu gihe bari mu kazi, kandi uwo mwanzuro ugomba gutangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze kuwa 01 Weurwe 2017. N’ubwo MINISANTE yemeza ko icyo yanze ari serivisi mbi, haribazwa niba telefoni ariyo ituma abaganga batanga serivisi mbi.
Ikibazo cy’imitangire ya Serivise kiri mu by’ingenzi Guverinoma y’u Rwanda ikangurira abanyarwanda kwihatira gushyira ho imbaraga. Mu rwego rwo kuyinoza rero, abayitanga bakwiye kwirinda ibirangaza ibyo aribyo byose byabahuza birimo na telefoni zigendanwa.
Abayobozi b’ibitaro n’abandi bose bafite aho bahuriye no gutanga serivisi zirebana n’ubuzima, bafatiye umwanzuro mu mwiherero baherutse kugira, ukitabirwa kandi na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, ko kuvugira kuri telefoni bitemewe ku muganga uwo ariwe wese ukorera mu Rwanda.
N’ubwo Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nta makosa yari yabona aturutse ku burangare abaganga bagize bari kuri telefoni, uwo mwanzuro ugomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa 01 Werurwe 2017, kandi MINISANTE yo ivuga ko atari umwanzuro wayo, ahubwo ari umwanzuro w’abayobozi b’ibitaro n’abafite aho bahuriye na serivisi z’ubuzima, nk’uko Umuvugizi w’iyo Minisiteri aherutse kubitangaza mu nkuru dukesha Igihe, agira ati “Ntabwo ari twe nka Minisante twafashe icyo cyemezo, nibo ubwabo babiganiriyeho. Barimo baganira bisuzuma ku bijyanye n’imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubuzima, biriya ni ibitekerezo bagiye batangira hagati yabo. Bimwe muri byo, byari byaratangiye gushyira mu bikorwa uriya mwanzuro kuko nka Kibagabaga niko byari bimeze.”
Bwana Kayumba yemeza ko ari ibisanzwe umuntu uwo ariwe wese iyo ari ku kazi ari no kuri telefoni ntabwo aba ashyize umutima hamwe.
Ntabwo telephone ziciwe ku mavuriro
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 10 Gashyantare 2017, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko itumanaho ritazahagarara ku mavuriro, agaragaza uburyo rizakorwamo.
Asanga gufata telefoni umuganga arimo avura umurwayi ari serivisi mbi, kandi Abanyarwanda batandukanye, babyamagana kuri radiyo na televiziyo zikorera mu Rwanda.
Aragira ati “Ntabwo twaciye telefoni ku mavuriro neza neza kuko turemera ko turi mu gihugu gishyira imbere ikoranabuhanga, turemera ko mu buvuzi ushobora kuba uri mu bitaro bya Kirehe ugakenera kuvugana n’umuganga uri Faisal.”
Akomeza avuga ko telefoni zizashyirwa muri serivisi zitandukanye aho zizahabwa abayobozi ariko nimero zazo zigatangazwa ku buryo umuntu wese aba azi ko nakenera umuganga uri mu bitaro runaka amubona, mu gihe umuyobozi atakoze agomba gusigira iyo telefoni undi mukozi ngo ashobore guhuza abari hanze y’ivuriro n’abaganga.
Akomeza agira ati “Itumanaho ntirizacika mu bitaro, icyo twaciye ni ya serivisi mbi umurwayi, aza aho kugirango asusuzumwe umuganga agafata telefoni akaganira ibitagize aho bihuriye n’akazi akora.”
Dr Gashumba avuga ko bazafatanya n’abaganga mu gushyiraho amabwiriza y’uburyo itumanaho rizakorwa bitababangamiye kandi n’abarwayi bakarushaho guhabwa umwanya uhagije.
Si telefoni gusa itera imitangire mibi ya serivisi
Iyo umuntu agiye mu mavuriro amwe n’amwe ya hano mu umujyi wa Kigali cyane cyane agengwa na Leta, asanga imitangire ya serivisi byo idashimishije. Abaganga bavuga nabi, ntibatinye no gutuka abarwayi, gutinda gutangira akazi, kandi bahari n’ibindi.
Igihe kimwe dusura ibitaro bimwe byo mu karere ka Gasabo, twatunguwe no kubona nta muganga usuhuza umurwayi, ndetse hari uwinjiye mu cyumba cy’umuganga wari ugiye kumwakira agize ati “mwaramutse”, Muganga aramusubiza ngo “Vuga ibikugenza ibindi ubireke.”

Dr Diane Gashumba Minisitiri w'Ubuzima

Dr Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima

N’ubwo umurwayi yaba afite umutima ukomeye ute simpamya ko iyo mvugo yatuma yijajara. N’ubwo gahunda zo kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA ari ubuntu, ndetse no gupima abagore batwite, hari abanga kugana amavuriro ya Leta bagahita mo kwigira mu yigenga, kuko bo babakira batabakankamira. Iyi kandi ni imbogamizi ikomeye ku itangwa ry’imisanzu y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), kuko imitangire mibi ya Serivisi ituma abantu biyemeza kwivuza aho biyishyurira 100%, ariko bahawe serivisi nziza.
Bamwe mu baganga bakora muri ayo mavuriro twaganiriye, bemeza ko impamvu ibatera umunabi mu kazi, iya mbere ari abantu benshi baba babari imbere, kandi buri wese akora ibye avuga ibye, bikabatera umunabi.
Ibipimo biherutse kumurikwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB, kuwa 31 Mutarama 2017, bigaragaza ko icyiciro cy’imitangire ya Serivisi ari cyo gifite amanota ari hasi hagereranyijwe n’ibindi, kuko cyagize 72.93% mu gihe mu 2014 cyari kuri 72.00%.
umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM