Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa bidasubirwaho n’akamaro k’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé). N’ubwo bakomeje gutaka ko umusanzu wa Mituweri uri hejuru, barakangurirwa gukomeza kwihutira gutanga imisanzu yabo, kuko bemererwa kwivuza ari uko umusanzu usabwa urugo wuzuye.
Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), kongerera ikarita agaciro byagaragaye mo ibibazo, bitewe ahanini n’abantu bagiye bahurira ku biro bya Mituweri ari benshi, mu ntangiriro z’umwaka wa 2017. RSSB rero irasaba abanyarwanda gukomeza gutanga imisanzu bishyurira kuri konti ya RSSB cyangwa izindi banki, kandi baramenyesha ko bashobora kwishyura mu bice, gusa bagasabwa kubigira vuba kuko ikarita z’abagize urugo zongererwa agaciro ari uko umusanzu wose usabwa muri urwo rugo wuzuye.
Ibyo biri muri iri tangazo, ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa RSSB Bwana Gatera Jonathan.
Ubuyobozi bw’lkigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bushingiye ku bibazo byagaragaye mu kongerera amakarita agaciro biturutse ku mubare munini w’abantu bahuriraga icyarimwe ku biro bya Mituweli mu ntangiriro z’umwaka wa 2016-2017
buramenyesha abanyamuryango bayo ibi bikurikira:
- Umusanzu wa Mituweli w’umwaka wa 2017-2018 watangiye kwakirwa mu kwezi kwa mbere (Mutara ma 2O17);
- Abanyamuryango ba Mituweli bashobora kwishyura ku ma konti ya RSSB gahoro gahoro (mu bice) ariko amakarita y’abagize urugo yongererwa agaciro iyo umusanzu usabwa urugo wuzuye;
- Urugo rumaze kwishyura umusanzu wuzuye, rurasabwa guhita rugana agashami ka Mituweri kugira ngo amakarita y’abarugize yongererwe agaciro bityo rwirinde ingaruka zo kuzatonda umurongo muremure mu ntangiro z’ukwezi kwa karindwi (Nyakanga 2O17;
- Kwishyura umusanzu bikorerwa ku Murenge SACCO, ku bahagarariye MobiCash (Mobicash agents), abahagarariye. Equity Bank, Banki z’abaturage no mu zindi banki z’ubucuruzi zibegereye.
Ubuyobozi bwa RSSB buboneyeho kandi umwanya wo kwibutsa abanyamuryango ko kwishyura umusanzu usabwa bidahagije kugirango umuntu avurwe ahubwo ko umunyamuryango avurwa ari uko yerekanye ikarita yongereye agaciro
umwezi.net

