Mu bipimo cyasohoye ku ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko mu ntangiro z’umwaka wa 2017, mu kwezi kwa Mutarama byazamutseho 7% ugereranyije n’intangiriro z’umwaka ushize, ariko wagera ku biribwa n’ibinyobwa byazamutse cyane.
Raporo y’iki kigo igaragaza ko ihindagurika ry’ibiciro nk’igipimo ngenderwaho kifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Kubera iyo mpamvu, iki kigo ( NISR) cyagaragaje ko ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ryagaragaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,4% muri Mutarama 2017 ugereranyije na Mutarama 2016.
Iyi raporo ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,4% mu kwezi kwa Mutarama ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,2%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa 1,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 8,3%.“
Nanone iyi raporo Ikomeza igaragaza ko ugereranyije Mutarama 2017 na Mutarama 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 5,5 % ariko wagereranya ukwezi kwa mbere (Mutarama 2017) n’ukwezi kwa cumi n’abiri (Ukuboza 2016) ibiciro byagabanutseho 0.4%. Iryo gabanuka ryo ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byagabanutseho 1,4%.
Ku bipimo byerekana uko ku isoko bihagaze mu byaro, NISR igaragza ko muri Mutarama 2017 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 12,0% ugereranyije na Mutarama 2016 naho mu cyaro, hasobanurwa ko ibyatumye ibiciro byiyongeraho 12,0% mu kwezi kwa Mutarama 2017 ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 21,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’u uburezi byazamutseho 26,1%.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

