Mu ntango z’ukwezi kwa Gashyantare 2017, Abadepite batoye itegeko rishyiraho Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi, kandi byari bimaze iminsi binugwanugwa. Abanyarwanda muri bavuga urwo rurimi ntabwo ari benshi cyane, n’ubwo rukoreshwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
N’ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite imaze gutora iryo tegeko ariko, amashuri yo mu Rwanda uretse make gusa, ntabwo aratangira kucyongera mu masomo yigisha.
Hambere mu Rwanda, igiswahili ntabwo cyavugwaga cyane mu Rwanda, ndetse ahubwo cyari hafi ya ntacyo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera abanyarwanda batandukanye bagiye batahuka baturuka imihanda yose, cyane cyane mu bihugu bikikije u Rwanda, bamwe muri bo baza bavuga igiswahili.
Kugira ngo rero abanyarwanda bari imbere mu gihugu bashobore kumvikana n’abo bari bagiye guturana, bagerageza kugenda biga urwo rurimi, n’ubwo n’ubu bataruvuga neza, ariko bagerageza kumvikana n’abarukoresha. Igiswahili nigitangira gukoreshwa, kizaba kibaye ururimi rwa kane mu zemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Kukimenya ni inyungu z’abanyarwanda
Abanyarwanda batandukanye, bemeza ko kumenya no kuvuga igiswahili ntacyo bibatwaye, ko ahubwo ari inyungu zabo. Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Umwezi, yemeza ko atazi urwo rurimi ku kigero cyo hejuru, artiko ko arukoresha cyane, kuko akunda gutembera mu bihugu biturabye n’u Rwanda.
Aragira ati “niba Leta yiyemeje kugishyira mu ndimi z’ubutegetsi, nigishyire no mu mashuri, kandi n’abayobozi batakizi bakigishwe, bityo kimenyekane kuruta uko kizwi ubu.”
Arasanga kuba abanyarwanda bamenya urwo rurimi ari inyungu zabo, kuko bizabafasha guhahira bitabaruhije n’abaturanyi babo bop mu bihugu nka Tanzaniya Kenya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ibyo bihugu byo bimaze kurugira ururimi rw’ibanze rukoreshwa mu burezi n’ibindi bikorwa by’ingenzi mu gihugu.
Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne, asobanurira Abadepite iby’itegeko rishyira Igiswahili mu ndimi zikoreshwa mu butegetsi mu Rwanda, yavuze ko Perezida wa Repubulika azashyiraho iteka rizasobanura mu buryo bwimbitse imikoreshereze y’ururimi rw’ Igiswahili mu Rwanda.
Ingingo ya gatanu y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ivuga ko ururimi rw’igihugu ari Ikinyarwanda. Naho indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.”
Izo ndimi
zose zirigwa mu mashuri naho igiswahili nk’ururimi rushya rwo ntabwo cyigishwa uretse mu mashuri asanzwe yigisha indimi.
Abanyeshuri bo barasanga ahubwo Minisiteri y’Uburezi yaratinze kugishyira mu nteganyanyigisho, kugira ngo bazamuke bakizi, kuko bibona mo abayobozi b’ejo.
Umwe wiga muri Saint Joseph Travailleurs mu Umujyi wa Kigali, avuga ko yakwishimira kwiga igiswahili, kandi ko yiteguye kukiga ashyize ho umwete igihe cyose bazatangirira kukigisha.
Nk’uko bigaragazwa na raporo nyafurika (Africa Report) yo mu mwaka wa 2013 abantu bavuga Igiswahili babarirwa hagati ya Miliyoni 50 na 100 ku isi.
Iyi nkuru iracyakomeza
umwezi.net

