Amakuru

Huye : Abahawe inka,basabwa kuzifata neza ngo zizabagirire akamaro

Muri gahuda yo gushyigikira iterambere ry’abaturage, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA)   cyatanze inka 33 ku banyamuryango ba Koperative ebyiri zo mu karere ka Huye, ahakorera  umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria.

Izi nka zatanzwe binyujijwe mu Mushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria, icyiciro cya kabiri (Lake Victoria Environmental Management Project Phase Two, LVEMP II).

Koperative Imbere Heza Karambi na Twite ku Bidukikije Twiteza Imbere, ziherereye mu Mirenge ya Kigoma na Simbi, yombi yo mu Karere ka Huye,  ni zo abanyamuryango bazo bagabiwe.

huye

Meya w’Akarere ka Huye, agira inama umuturage

Izi koperative zisanzwe ziterwa inkunga n’Umushinga LVEMP II mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango bazo.

Imishinga y’ubuhinzi bwa kijyambere bw’imboga (yifashishwamo n’ibyuma bya kijyambere byo kuhira imyaka) ikorwa n’izo koperative ifite agaciro ka Frw 33. 784. 542; inkunga yo kuyishyira mu bikorwa yatanzwe na LVEMP II.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Eng. Coletha  Ruhamya, agira ati,“Twishimiye cyane gushyigikira imishinga n’ibikorwa biteza imbere abaturage, twizeye ko izi nka zizazana impinduka nziza mu mibereho y’aba bagenerwabikorwa bacu.”Tuzakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije gukura abaturage mu bukene kuko tuzi ko umuntu ari we zingiro ry’ibikorwa bigamije kwita no kubungabunga ibidukikije.”

Akomeza avuga ko  iyo umuntu afite imibereho myiza bigabanya ibikorwa yashobora gukora bikagira ingaruka mbi ku bidukikije bityo umutungo kamere ugasugira.

Umushinga LVEMP II utera inkunga koperative ndwi muri aka Karere ka Huye watanze Frw 99,717,758 izo Koperative zifashisha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

abahawe inka basabwe kuzifata neza

Abahawe inkabasabwa kuzifata neza

Mu Rwanda umushinga LVEMP II utera inkunga amakoperative 53 abarizwa mu turere 12.

Maniraguha Noel, ni umwe mu baturage bakoranye cyane n’umushinga LVEMP II ni na Perezida wa Imbere Heza Kigoma.  Agira ati, “  gukorana n’Umushinga LVEMP II byamfashijekwikura mu bukene kuko nabashije kubonamo akazi ndetse umurima wange ukorwamo amaterasi.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM