Inama idasanzwe y’inama njyanama y mu Karere ka Huye, yemeje ingengo y’imari y’Akarere ka Huye ivuguruye y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017.
Ingengo y’imari yemejwe n’iyi nama ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari cumi n’eshanu na miliyoni Magana atatu na makumyabiri n’eshatu n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo irindwi n’umunani na Magana inani na mirongo itatu n’ane (15.323.678.834 Frw).
Njyanama y’Akarere ka Huye
Ingengo y’imari ije isimbura iyari yaremejwe ku ntangiriro z’uyu mwaka w’ingengo y’imari y 2016-2017 yanganaga n’amafaranga y’u Rwanda miliyari cumi n’enye na miliyoni Magana inani na mirongo itanu n’enye n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo itatu na bitatu na Magana acyenda mirongo icyenda n’umunani (14,853,733,998 frw). Ibi bisobanuye ko amafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari ya mbere yiyongereye ku ngengo y’iamri nshya yemejwe uyu munsi anga n’amafaranga y’ U Rwanda miliyoni Magana ane na mirongo itandatu n’icyenda n’ibihumbi Magana icyenda na mirongo ine na bine na Magana inani na mirongo itatu n’atandatu (469.944.836 frw).
Ingengo y’imari y’Akarere ka Huye igenda yiyongera umwaka ku mwaka, dore ko n’ibikorwa by’iterambere bikorwa buri mwaka bigenda byiyongera. Urugero no nko mu mwaka w’2006, Akarere ka Huye kakoresheje ingengo y’imari isaga miliyari ebyiri na miliyoni Magana atanu, nyamara uyu mwaka ikaba igeze kuri miliyari cumi n’eshanu. Ibi kandi binagendana no kongera imisoro Akarere kinjiza, dore ko nko mu mwaka w’2006 Akarere ka Huye kinjije imisoro ingana na miliyoni Magana atatu na mirongo inani, nyamara muri uyu mwaka kakaba kazinjiza asaga miliyari na miliyoni mirongo itanu na zirindwi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

