Umwuka wa Metane uri mu kiyaga cya Kivu wakomeje kugenda upfa ubusa, ariko muri iyi minsi ufite uruhare rutari ruto mu bukungu bw’u Rwanda, kuko hafi 25% by’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu, ari aho akomoka. Sosiyete ya Contour Global ibyaza amashanyarazi uwo mwuka, iravuga ko yiteguye kuzamura umusaruro yongera ibikoresho.
Ikiyaga cya Kivu kirema inkiko hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni ikigega gisendereye umwuka wa Metane. Uyu mwuka ubyazwa umusaruro na Sosiyete y’abanyamerika ya Contour Global, iwukoramo umuriro w’amashanyarazi, ikoresheje ibyuma yashyize ku kiyaga cya Kivu no ku nkengero zacyo. Aya mashanyarazi aturuka mu mwuka wa Metane, azamura ho 25% by’akoreshwa mu Rwanda.
Kivuwatt yatashywe ku mugaragaro na Perezida wa repubulika mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa Gicurasi, ituganya ayo mashanyarazi mu buryo burebure, bahereye ku byitwa plate-forme off shore; kuzamura umwuka uri hasi mu mazi, kuwutandukanya n’amazi no kuwutunganya, ukanyuzwa mu ma pipelines kugeza ku butaka.bigakomeza kugeza aho uza kubyarizwa amashanyarazi (centrale électrique). Igice kimwe cy’uyu murimo ukorererwa hagati y’ibihugu bibiri u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gterwa inkunga na Banki nyafurika itsura amajyambere.
Contour Global ivuga ko ifite akazi kanini ko gukora, kuko ubu mu Rwanda ingo zigera kuri 16% ari zo zigerwaho n’amashanyarazi, byumvikane ko abayakeneye bakiri benshi, niyo mpamvu rero iyi sosoyete ivuga ko igiye kuzamura umusaruro w’amashanyarazi itanga, yongera plate-formes off shore ebyiri kuzo yari isanzwe ikoresha.
Hagati aho, izamuka ry’amashanyarazi mu karere bizamura ubukungu bw’akarere cyane cyane nko mu bukerarugendo, atuma kandi abaturage babona ku buryo bworoshye amazi meza.
umwezi.net

