Amakuru

WaterAid’ igiye gushora Miliyari 6 mu bikorwa byo kongera amazi

Mu gikorwa cyo gushyira ku mugaragaro gahunda y’imyaka itanu y’umuryango WaterAid cyo kuwa 31 Mutarama 2017, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2016 kugeza 2021, mu birebana  n’amazi n’isuku.

Abanyabugesera bagiye kubona amazi meza

mauriceNk’uko bitangazwa na Maurice Kwizera, Umuyobozi wa WaterAid intego bihaye ni uko abaturage bo mu karere ka Bugesera bagezwaho amazi meza bose muri rusange.

Aragira ati “Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’iza leta, turizera ko abaturage ba Bugesera bazaba bafite amazi meza bose, mbere y’umwaka wa 2020

Akomeza avuga ko uyu muryango umaze imyaka itanu ukorera muri ako karere ka Bugesera, kandi umaze kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 40, agashimangirako  ko mu myaka itanu iri imbere abatuye Bugesera bose aho bava bakagera  bazaba bafite amazi meza.

Kayitesi Marcelline, Umuyobozi ushinzwe amazi n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA aaratangaza ko WaterAid iri mu bafatanyabikorwa b’indashyikirwa mu birebana n’amazi, kandi ko bayitegereje ho byinshi.

kayitesi_marcelline_

Argira ati “Uretse kugeza amazi meza ku baturage ba Bugesera n’ibindi bikorwa, WaterAid yanafashije cyane Leta y’u Rwanda mu ivugurura rya Politike y’amazi ifatanyije na minisiteri ifite ibijyanye n’amazi meza mu nshingano .”

Madamu Kayitesi akomeza avuga ko ubu mu Rwanda 84.8% by’abanyarwanda bagerwa ho n’amazi meza, nk’uko byagaragaye mu isuzuma ry’imibereho y’Abanyarwanda (EICV4).

Arasanga ariko  hakiri byinshi byo gukorwa, kugira ngo ibyo MININFRA yiyemeje bigerweho kandi neza.

Carine Kayitesi Umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM