Bamwe mu baturage bacuruza kandi bakorera mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali bazwi bazenguruka bacuruza ibintu bitandukanye ariko iby’ibyitwa amarido (Rideaux) yo gutaka amazu n’ibijyanye nayo usanga abenshi batazi aho bibabarizwa kuko bigomba kubarizwa mu maduka acuruza mu buryo bwemewe kandi atanga imisoro.
Murangira Gérard, ucuruza amarido n’ibigenda nayo byose, mu iduka rizwi nka Curtains Shop, riherereye ku iduka riteganye n’isoko rya Kijyambere Nyarugenge city Market avuga ko asanga nta bundi bucuruzi yakora butari ubwo, kuko abimenyereye.
Abaturage bavuga abacuruza muri duce titwaruye umugi bazenguruka mu duce tunyuranye nabo bakabura aho bagurira amarido meza bikaba ngombwa ko bajya muri curtains shop kwa Murangira bagasanga afite amariedo meza hakiyongeraho no kubakira neza.
Murangira Gérard, avuga ko bamaze igihe kinini muri ubu bucuruzi kandi ko adashobora kureka ubu bucuruzi kuko bwamufashije kugera heza kandi bukaba bujyanye n’iterambere mu kuba heza.
Ati ;’’ twebwe dukora ubu bucuruzi kuko tuba dufite igishoro kiringaniye kigatuma tubasha kwiyishyurira aho ducururiza kandi tukagira icyo tugeraho mu miryango giteza imbare imiryango yacu.
Ati, niyo mpamvu twahisemo ubu bucuruzi kuko ibyo ducuruza birunguka birnganiye kandi icyo dukundira ubu bucuruzi nuko imari tuzanye uwo munsi ishobora guhita mu gihe kitarambiranye ejo ugasbirayo ukazana indi gutyo gutyo ku buryo ayawe y’inyungu uyabara buri uko wacuruje.”
Akomeza avuga ko abantu batandukanye bamaze kumenyera ko amarido yo mu iduka aba ari meza afite isuku n’isura nziza ku buryo abageze mu nzu arimo babona ari meza, gutyo akaba abatoranyirinyiriza amabara meza gusa kandi ntibibe ngombwa ko bafata umwanya wo kuzenguruka mu maduka bashakisha amabara bahitamo kuko aba ayafite bigatuma abakiriya baboneka kandi bakishima, kuko bituma bafata neza inzu batuyemo.
Nubwo ubucuruzi bwe kugeza ubu bugenda,Murangira Gerard, avuga ko afite inzozi z’uko nibura umunsi umwe azagera igihe akikorera imyenda amarido ku giti cye aho kujya kuyarangura mu mahanga.
Agira ati, “Maze kugira ubunararibonye, nzi ibyo abakiriya banjye baba bashaka kandi, igishoro gikomeje kwiyongera, cyangwa nkabona umuterankunga nashaka abo dufatanya , nkazana ibitambaro hanze y’u Rwanda , tugatangira kuyakorera inaha.
Akomeza avuga ko umuntu wese utarazamuka cyangwa urangije amashuri , aho kwicara, yashaka uko atangirira ku bintu biciriritse. Akazi bita akabi kaguhesha akeza. Nubwo wakwihangana ugafata enveloppes izi bapfunyikamo, dore zirangura makeya, cyangwa ibindi bintu birangura make, igishoro icyo aricyo cyose, utangije ugakorana ubushake n’umuhati, ugera ku ntego nziza.
Yongeraho ko ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo byafasha urubyiruko kubona ko batagomba gutegereza kubona amafaranga menshi ngo babone gutangira kwikorera cyangwa kwihangira umurimo. Kubwe ngo ikiba kigoye ni ugufata icyemezo cyo’gutangira’, ubundi bakirinda kumva ko hari uzabaseka igihe bazaba bakora akazi bo bita gasusuguritse kuko ngo igisuzuguro kibi ni ugusaba ababyeyi amafaranga y’ibyo ukeneye byose kandi uri umuntu mukuru.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

