Tariki ya 25Mutarama 2017 Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazayire Judith, yasuye abaturage bo mu murenge wa Matimba muri gahunda ya buri wa gatatu y’inteko rusange z’abaturage.
Abaturage b’umurenge wa Matimba, bamushimiye kuba yifatanyije na bo muri iyi gahunda kandi ko aho zagiriyeho basigaye bacyemurirwa ibibazo hafi yabo.
Umwe mu baturage, Hakizimana John, wo mu kagari ka Kanyonza nyuma yo kugeza ikibazo kuri Guverineri w’Intara akagifataho umwanzuro, avuga ko afite icyizere ko hamwe n’indi miryango 12 bahungutse baturuka mu gihugu cya Uganda bazatuzwa nk’abandi banyarwanda akaba ashimira iyi gahunda y’inteko rusange kuko ibahuza n’abayobozi babo kandi babasanze aho batuye
Abaturage ba Matimba mu nteka rusange.
Muri iyi nteko rusange kandi Guverineri yashimiye abaturage kuko bagenda biteza imbere ariko abasaba gukomeza iri terambere bitwararika umutekano ndetse bubahiriza amategeko agenga imipaka hirindwa gukora ubucuruzi butemewe kandi birinda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge akenshi bikorerwa mu bihugu bihana imbibi n’uyu murenge birimo Uganda na Tanzania.
Guverineri yakiriye ibibazo n’ibyifuzo by’aba baturage bari baturutse mu tugari twa Cyembogo na Kanyonza bari bahuriye ku kagari ka Kanyonza, arabikemura ibindi abiha umurongo bizakemukamo.
Mu karere ka Nyagatare,kimwe n’ahandi mu gihugu, buri munsi wa gatatu w’icyumweru haba inteko rusange y’abaturage bahurira mu kagari batuyemo bakishakira ibisubizo by’ibibazo bafite bafashijwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye babasanga muri izi nteko rusange.
Ni gahunda yaje yiyongera ku mugoroba w’ababyeyi na wo wibanda ku kunga abagiranye amakimbirane ndetse hakaganirwa kuri gahunda z’iterambere.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

