N’ubwo nta musifuzi w’umunyarwanda wagaragaye mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kiri mo gisozwa muri Gabon dore ko hasigaye umukino wa nyuma ugomba gukinwa kuwa 05 Gashyantare 2017, imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, iteganyijwe kubera muri Zambiya, Hakizimana Louis ni umwe mu basifuzi bazayiyobora
Ku rutonde rw’abasifuzi (arbitres) 13 batoranyijwe bagomba kuyobora imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 iteganyijwe kubera muri Zambiya kuva kuwa 26 Gashyantare kugeza kuwa 12 Werurwe 2017, haragaramo umunyarwanda umwe ari we Hakizimana Louis.
abasifuzi bungirije (Arbitres assistants) nabo 13, gusa muri bo nta munyarwanda urimo.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 8 bigabanyijwe mu matsinda abiri:
Itsinda rya mbere ririmo Zambia ari nayo igomba kwakira iryo rushanwa, , Guineya (Conakry), Misiri na Mali
Itsinda rya kabiri ryo ririmo Senegali, Sudani,Kameruni na Afurika y’epfo
Abasifuzi bazayobora iyo mikino hari mo babiri bo muri CECAFA: Louis Hakizimana (Rwanda) na Thierry Nkurunziza (Burundi), ibihugu by’abarabu bifitemo batatu: Ibrahim Nour El Din (Misiri), Sadok Selmi (Tuniziya) na Noureddine El Jaffari (Maroke), Afurika yo hagati ifitemo babiri: Juste Ephrem Zio (Burkina Faso), Antoine Max EFFA Essouma (Kameruni), Afurika y’amajyepfo ihagarariwe na bane: Jackson Pavaza (Namibia), Wisdom Chewe (Zambia), Victor Miguel De Freitas Gomes (Afurika y’epfo) na Herder Martins de Carvalho (Angola), mu gihe Afurika y’iburengerazuba ifitemo babiri: Sekou Ahmed Toure (Guinea) na Maguette Ndiaye (Senegali).
Abasifuzi bungirije (Arbitres assistants):
Sidiki Sidibe (Guinea), Sulayman Sosseh (Gambiya), Mokrane Gourari (Alijeriya), Mothibidi Stevens Khumalo (Afurika y’epfo), Moriba Diakite (Mali), Eldrick Adelaide (Seychelles), Styven Danek Moyo (Congo), Abderhamane Warr (Moritaniya), Mark Ssonko (Uganda), Gilbert Cheruiyot (Kenya), Serigine Cheikh Toure (Senegal), Nabina Blaise Sebutu (RD Congo), Issa Yaya (Tchad)
Uyu mugabo Hakizimana Louis ni we watoranyijwe nk’umusifuzi mwiza wo hagati mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 na Ferwafa ifatanyije na Azam.
Hagati aho n’umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salma aheritse gutoranywa mu bakandida bazasifura amarushanwa abiri y’igikombe cy’isi, ni ukuvuga icy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Uruguay n’icy’abatarengereje imyaka 20 kizabera mu bu Faransa byombi bitegenyijwe mu mwaka wa 2018.
Mukansanga Salma
Uyu munyarwandakazi agomba kwitabira amahugurwa azabera mu gihugu cya Portugal, hamwe na bagenzi be 130.
Bimenyimana Jérémie


