Tariki 4 Gashyantare 2017, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Murekezi Anastse, yafunguye ku mugaragaro Dove Hotel y’itorero rya ADEPR, aboneraho agira inama abakirisito uko bakwiye kwitwara.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye, abanyamadini, abikorera n’abayoboke ba ADEPR bari baturutse hirya no hino mu gihugu bahagarariye abandi. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase waje ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Dove Hotel
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yashimye abitanze kugirango iki gikorwa kirangire, anagaragaza ko ari umusanzu batanze mu kubaka no guteza imbere igihugu.
Ati, “Ndashima abakirisitu ba ADEPR ku bw’iki gikorwa gikomeye mugezeho, bisobanura ko gusenga bigomba kujyana no gukora, iyi Hotel Dove iradufasha muri gahunda y’u Rwanda yo kongera ubukerarugendo, ndetse na serivisi nziza . Iyi Dove Hotel izaha abanya Rwanda benshi akazi kazabafasha guteza imbere imibereho yabo n’ababo. Leta y’u Rwanda irabashimira cyane ko muri abafatanyabikorwa beza muri gahunda zayo zitandukanye.”
Minisitiri w’Intebe yahamagariye abayoboke ba ADEPR kunga ubumwe no gukemura neza ibibazo bashobora kugirana, bakabikemura neza nk’abakirisitu kugirango n’iki gikorwa kizarusheho kubagirira akamaro.
Minisitiri w’Intebe, afungura Dove Hotel
Akomeza avuga ko icyo igihugu kibifuzaho ari ugukorera hamwe nk’uko babisanganywe, ariko nihagira ikitagenda bazicare muri gacaca biyambaze umwuka wera ubabamo kugira ngo iyi Dove Hotel izarusheho kubagirira akamaro ndetse n’Itorero ryabo. Ati, “muzahore muharanira kuba umwe. Nimugira ibyo mutumvikanaho, mujye mwicarana, mubiganireho maze mubikemure nk’Abakirisitu.”
Amacumbi
Kayitesi Carine



