Mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma, intara y’Iburasirazuba hari abaturage batajya bajya kwa muganga mu gihe barwaye kubera kutagira Ubwisungane mu Kwivuza, ahubwo bajya gusaba imiti mu baturanyi babo baba barayihawe no kwa muganga ariko ntibayinywe ngo bayimare.
Aba baturage banyuranye bo mu Murenge wa Jarama, bavuga ko batishyura Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) kubera ko nta bushobozi bwo wiyishyurira bafite.
Nyabuhoro Alphonsine agira ati ,“Nta mituweri (Mutuelle de Santé) mfite kandi ndi umuntu w’umukene ntaho mfite nkura kandi banshyize no mu kiciro cya gatatu nta n’ubwo Leta yanyishyurira abana bararwara nkabura uko ngira.”
Naho Mukamana Florence ati ,“Ubu ndi mu kiciro cya gagatu ariko sinshoboye no kwivuza yemwe no kurya ku manywa sinkirya, ndibaza ukuntu nzabona Mituweri bikanyobera, nabuze n’ibyo ngaburira abana ngo ndabona Mituweri.’’
Aba baturage bbavuga ko iyo bahuye n’ikibazo cy’uburwayi bahitamo kujya gusaba imiti mu baturanyi mu gihe hari umuturanyi ufite ubwisungane mu Kwivuza wivuje ariko imiti ntayimare.

Umuturage witwa Uwamahoro Consiriya ati, “Dutabarwa n’abaturanyi bafite uko bivuza, wenda nk’iyo umurwayi wabo atamaze imiti njya kubasaba ngaha umwana nuko nagira amahirwe agakira.”
Umuyobozi w’umurenge wa Jarama, Mulise Djaphet avuga ko aba baturage kuba badatanga amafaranga y’Ubwisungane mu Kwivuza ari imyumvire micye.
Agira ati, “Hariho bacye batajyana n’impunduka zibaye aho hari abari basanzwe bishyurirwa ubwisungane mukwivuza dukurikije ibyiciro bya cyera icya mbere n’icya kabiri, none ubu abo mucya kabiri ntibacyishyurirwa niyo mpamvu ibitera.’’
Yongeraho ko benshi muri aba baturage bafite imbaraga zo gukora ku buryo babasha gushaka ibiraka byabafasha kwitangita Ubwisungane mu Kwivuza.
Gusa, ku kibazo cy’abaturage bahitamo kujya gusaba ibinini mu baturanyi, Mulisa avuga ko iki kibazo cyo batari bakizi nk’ubuyobozi, gusa ngo bagiye kubegera babashishikarize kuzigamira ubwisungane mu kwivuza bajye bayarundanya gahoro gahoro kuko bafite ingufu zo gukora.
Kuba bariya baturage batagira ubwisungane mu kwivuza babishinja icyo bita imigendekere mibi yo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net
