Amakuru

Ruhango : Ingengo y’imari ivuguruye 2016-2017 yaremejwe, ikaba yariyongereyeho 5%

Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye mu nama idasazwe yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2016-2017.
Ingengo y’imari yemejwe ingana n’amafaranga y’u Rwanda 12.484.625.209 ikaba yiyongereyeho miliyoni 699.156.095 ni ukuvuga 5% by’ingengo y’imari yari yatowe mbere, ari yo 11.785,469.114.

meya ruhango

Meya w’Akarere ka Ruhango Mbabazi F.Xavier
Perezida wa Komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Uwimana Chrysostome, ari na we wagejeje ku bajyanama umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye, avuga ko amafaranga yiyongereyemo azaturuka mu misoro n’amahoro yinjizwa n’Akarere (202.170.533 Rwf), azava muri za Minisiteri n’ibigo bishamikiyeho, n’ay’abaterankunga.
Muri rusange amafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari azaturuka muri za Minisiteri n’ibigo bishamikiyeho agenewe guteza imbere imiturire cyane cyane mu cyaro (IDP Model Village), gufata neza imihanda, gufasha abatishoboye, imishahara y’abarimu, n’ibindi.
Amafaranga aturuka mu misoro n’amahoro azakoreshwa mu bikorwa birimo imishahara y’abakozi bagengwa n’amasezerano y’akazi (Contrats), ibikorwa byo gucunga umutekano, Itorero, kwishyura imisanzu muri RALGA, Inama zinyuranye, isuku rusange, kwishyura amazi n’amashanyarazi, gufata neza ibikoresho byimukanwa n’ibitimukanwa by’Akarere, kugura ibikoresho byo mu biro, kugenzura no gukurikirana ibikorwa mu mirenge, gufata neza ibinyabiziga by’Akarere, n’ibindi.

Uwimana akaba asaba ko iyi ngengo y’imari yatowe yazakoreshwa, neza ku gipimo kiza, ikazana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage.
Ati ,“Turasaba ko iyi ngengo y’imari izashyirwa mu bikorwa neza kandi ku gipimo kiza, ikagaragaza impinduka mu buzima bw’abaturage batuye Akarere kacu”.
Ku rundi ruhande, avuga ko kugira ngo ingengo y’imari ikomoka ku misoro n’amahoro ibashe kuzamuka hagomba gukorwa ubukangurambaga bwimbitse abasora bagashishikarizwa gutanga imisoro n’amahoro, banagaragarizwa akamaro ku gutanga imisoro n’amahoro.

Ruhango

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jérôme,ashimangira ko ingengo y’imari igomba gikoreshwa neza ikazanira abaturage impinduka nziza mu mibereho yabo.
Ati “Icyo dusaba abakozi b’Akarere, icyo dusaba abatekinisiye batandukanye ni uko bakurikirana, bakareba niba koko aya mafaranga agiye mu bikorwa bitandukanye azagira impinduka mu mibereho myiza y’abaturage, bakazirikana yuko uwo mutungo uturuka mu maboko y’abanyarwanda uba wabavunnye, bityo impinduka twifuza iyi ngengo y’imari igomba kugira ku mibereho myiza ikagerwaho”.
Ku birebana n’ingengo y’imari y’iterambere, guteza imbere imiturire byongerewe miriyoni 88.673.455. Aya mafaranga azakoreshwa mu gutunyanya imidugudu y’ikitegererezo (IDP Model Village). Hashyizwemo kandi amafaranga yo gufata neza imihanda akabakaba miliyoni 70. Si ayo gusa kuko hari n’ibindi bikorwa bito byongerewe ingengo y’imari.

Muri rusange amafaranga yinjijwe mu ngengo y’imari ivuguruye mu nkingi y’imibereho myiza, ni ukuvuga amafaranga agenewe abakene badashoboye kukora (Direct Support), aganewe abatishoboye n’incike za Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, n’azakoreshwa muri Gahunda ya Girinka yose angana na 185.324.741 Frw.

Ingengo y’imari yavuguruwe uyu munsi yari yatowe ku wa kane tariki ya 30 Kamena 2016. Kuvugurura ingengo y’imari bikorwa nyuma y’amezi 6, bigakorwa hongerwamo hakanakurwamo ibikorwa hagendewe ku bushobozi buba buhari.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM