Afurika

Icyemezo cy’u Burundi cyo kuvana ingabo zabwo muri Somaliya kiratunguranye

Nyuma y’aho Umuryango w’ibihugu by’i Burayi ufatiye icyemezo cyo kutongera kwishyura ingabo z’u Burundi ziri mu gikorwa cy’amahoro muri Somaliya binyuze mu isanduku ya Guverinoma, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwafashe icyemezo cyo kuvana ingabo zabwo muri ubwo butumwa bw’amahoro bwa ONU.

Ibi ariko ntibivugwa ho rumwe n’abayobozi bose b’u Burundi, kuko hari abemeza ko icyo cyemezo atari cyiza. Inkuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique, iravuga ko icyo cyemezo gisa n’icyatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko Guverinoma yasabye Minisitiri w’ingabo n’Ububanyi n’amahanga gutangira  gahunda yo gucyura ingaba z’u Burundi.

Ingabo z'u Burundi zishobora kuba zigiye kuva muri Somaliya

Ingabo z’u Burundi zishobora kuba zigiye kuva muri Somaliya (Photo Internet)

Impamvu y’ibi byose ni ihangana ry’ubuyobozi bw’u Burundi n’ubw’u Bubiligi, ku birebana n’uko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya zajya zihembwa. Kubera ko Leta y’u Burundi yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi birangajwe imbere n’u Bubiligi, ari nawo wateraga inkunga ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro, ntibakozwa guhemba abo basirikare binyuze mu isanduku ya Leta nk’uko byari bimeze, mbere y’uko ibyo bihano bijya ho. Leta y’u Burundi rero nayo igashaka ko biguma uko byari bimeze.

Icyemezo cya Leta y’u Burundi cyahagurukije inzego zitandukanye, cyane cyane abashinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika. Amb. Smail Chergui, Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, yageze i Bujumbura kuva kuwa 18 Mutarama 2017 ngo aganire n’ubuyobozi bw’u Burundi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Gaspard Baratuza aremeza ko ubuyobozi bwazo bwiteguye gushyira mu bikorwa ibyemezo bizaturuka mu bazikuriye, mu gihe uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Burundi Wolfram Vetter,  n’Umujyanama wa Perezida Nkuru7nziza mu bijyanye n’itumanaho Willy Nyamitwe, bakomeje guterana amagambo ku nkuta zabo za tweeter, Bwana Nyamitwe aributsa umurimo ukomeye wakozwe n’ingabo z’u Burundi muri Somaliya, agasanga umuryango w’ubumwe bw’i Burayi ukwiye kwisubiraho, ugakomeza guhemba ingabo z’u Burundi binyuze mu isanduku ya Leta, mu gihe Amb. Wolfram we avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi badateganya kwisubiraho.

Umwe mu basirikare b’u Burundi  witabiriye ingendo zitandukanye z’ubutumwa bw’amahoro, arasanga gucyura ingabo z’u Burundi ziri muri Somaliya ari nko kubajomba icyuma gifite ubugi impande zombi. Yemeza ko abarundi bari bamaze kumenyera igihugu cya Somaliya, bashoboye kwirukana ba Shebab mu duce twinshi bari barimo. Kuba  ubu bituma Mogadiscio ifite umutekano ni ukubera ingabo z’u Burundi. Yongera ho ariko ko Leta y’u Burundi inareba kuri ziriya miliyoni z’amadolari z’imishahara. Niba ingabo z’u Burundi zivuye muri Somaliya, ntazaboneka, kandi bishobora guteza ibindi bibazo mu gisirikare cy’u Burundi cyari gisanzwe kifitiye ibibazo byacyo biturutse ku mpagarara ziri muri politiki y’icyo gihugu.

Ubuzima bukomeje guhenda mu Burundi

Nyuma y’aho Ingengo y’imari ya 2017 ishyiriwe ahagaragara, ibiciro ku bicuruzwa bikenerwa cya n’abaturage cyane byazamutse.

Petero Nkurunziza ntiyorohewe n'ibihano by'Umuryango w'Ubumwe bw'i Burayi

Petero Nkurunziza ntiyorohewe n’ibihano by’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (Photo Internet)

SASUMO (Société sucrière de Moso), yazamuye igiciro cy’isukari cyavuye ku mafaranga y’amarundi 1 900 gishyirwa ku marundi 2200. Brarudi nayo yazamuye ibiciro ku binyobwa bidasindisha biva ku mafaranga y’amarundi 600 bishyirwa kuri 700, si ibi gusa, kuko na Compagnie ya telefoni zigendenwa na REGIDESO (entreprise paraétatique de l’eau et de l’électricité), nabo bazamuye ibiciro byabo.

Ibi biraterwa n’ibihano Leta y’u Burundi yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi, aho ubu Leta y’u Burundi yirwariza kuri buri cyose, bigatuma izamura imisoro ku buryo bukomeye. Ubu igiciro cya Essence cyavuye ku mafaranga y’amarundi 2000 kuri litiro imwe gishyirwa kuri 2100.

 

 

 

umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM