Amakuru

Ikoranabuhanga rigira uruhare runini mu iterambere-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bikomeye ku isi, ibera mu Umujyi wa Davos mu Busuwisi. Aremeza ko aho u Rwanda rugeze ubu, rubikesha ikoranabuhanga, ariko ko habaye inzira ndende, kugira ngo rube aho ruri ubu!

Muri iyi nama ngarukamwaka yiga ku bukungu bw’isi ihuza abakuru b’ibihugu bikomeye ku isi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, usanzwe uyobora komisiyo ishinzwe internet yihuta ku rwego rw’isi (Broadband Commission), aremeza ko n’ubwo u Rwanda ruhagaze neza mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe iterambere na serivisi zinoze, urwego rugeze ho ntirwarugwirirye, rwanyuze mu nzira ndende kuko habayeho kubanza guhindura umuco w’uko abantu barifataga, hanashyirwaho politiki zinoza ikoreshwa ryaryo.

Perezida Paul Kagame yungurana ibitekerezo n'izindi nararibonye

Perezida Paul Kagame yungurana ibitekerezo n’izindi nararibonye

Aragira  ati “Twanahinduye umuco abantu bari bafite kuko iyo uzanye izo mpinduka zose ibintu byinshi birahinduka,byasabye ko twagura imikoranire n’igice cy’abikorera biramanuka bigera no mu zindi nzego zose za leta,ibyo rero byatumye guhanahana amakuru byoroha kandi byatangiye gutanga umusaruro.”

Perezida Kagame watumiwe mu kiganiro cyo gusuzuma uko ikoranabuhanga ryakwihutisha iterambere, yungurana ibitekerezo n’izindi nararibonye muri iki gice ku rwego rw’isi, avuga ko nubwo leta y’u Rwanda ari yo yafashe iya mbere mu gukwirakwiza ikoranabuhanga ariko ubundi bikwiye kuba akazi k’abikorera.

Atanga urugero rw’uburyo ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bwatumye u Rwanda rugera  kuri internet yihuta ya 4GLTE, kandi Leta ibikora yonyine, cyangwa se abikorera bakirwanaho ku giti cyabo, ntibyari koroha.

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM