Amakuru

Gatsibo: Ahazubkwa Umudugudu w’icyitegererezo hashyizweho ibuye ry’ifatizo.

Nyuma yuko Akarere ka Gatsibo gatangiye ubukangurambaga no gushaka ahantu hazubakwa umudugudu w’icyitegererezo uzaba urimo amazu y’intangarugero, ivuriro,amashuri, ikiraro cy’inka, imihanda, ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi bikorwa by’intangarugero bizegerezwa abaturage muri uwo mudugudu

taliki ya 18 Mutarama 2017 hakozwe umuganda udasanzwe wahuje ubuyobozi bw’Akarere, abaturage b’akagari ka Nyabikiri mu murenge wa kabarore n’akagari ka Nyamatete mu murenge wa Rwimbogo aho batunganyije ubutaka bwose buzubakwaho uyu mudugudu w’icyitegererezo.

umuganda

Bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu w’icyitegererezo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi   Theogene uruhare abaturage bamaze kugira muri iki kibanza dore kuko hanashyizwe ibuye ry’ifatizo mu kibanza kizubakwamo umudugudu w’icyitegererezo.

Uyu muganda udasanzwe witabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano zikorera mu karere,ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarore n’abaturage b’utugari twa Nyabirikiri na Nyamatete.

Uyu mudugudu  w’icyitegererezo uzubakwa n’inkeragutabara ukazatwara muriyari 2 na miliyoni magana inani y’amafaranga y’uRwanda.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM