Tariki ya 13 Ugushyingo 2014, mu ruzinduko yari yagiriye mu karere ka Nyagatare. ni bwo Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME yemereye abaturage ba Nyagatare umuhanda uhuza imirenge ya Rukomo-Karama mu rwego rwo kuborohereza ubuhahirane. Uyu muhanda uca mu murenge wa Gatunda.
Tariki ya 16 Mutarama 2017,mu ruzinduko rw’iminsi icumi abadepite mu nteko Ishingamategeko y’u Rwanda bagirira mu karere ka Nyagatare basura ibikorwa bimwe by’iterambere n’abagenerwabikorwa bifuje no kuganira n’abaturage ba Gatunda mu rwego rwo kumenya ibikorwa by’iterambere bafite n’aho bifuza kugera.
Bemerimana Emmanuel, umucuruzi utuye mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyamirembe , Umurenge wa Gatunda, ahanyura umuhanda wa Rukomo-Karama,avuga ko ashimira cyane Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul KAGAME kuko ibyo yavuze ahita anabikora.
Uyu muturage, asaba abadepite kumugereza ubutumwa bw’ishimwe ku mukuru w’Igihugu kuko nyuma y’uko babonye uyu muhanda hamwe n’amashanyarazi abaturage muri rusange biteje imbere ndetse n’ingendo zarorohejwe kubera uyu muhanda.
Usibye no kuba umuhanda w’ibirometero 18 wa Rukomo-Karama waroroheje ubuhahirane bw’abaturage imbere mu karere, bavuga ko uyu muhanda uborohereza guhahirana na tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru kandi wanahaye akazi abaturage benshi bunganiraga imashini zawukoraga.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

