Tariki ya 19 Mutarama 2017 ni bwo ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahagiye kubakwa umudugudu w’ikitegerezo wa Rwabiharamba, mu murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare.
Depite Rwabyoma watangije iki gikorwa, avuga ko ntawe bikwiye kubera ibitangaza ko Rwabiharamba hakubakwa amazu y’ikitegerezo nk’ayo mu mujyi wa Kigali na cyane ko ari ukubaka u Rwanda rumwe kandi twifuza ko rubera abanyarwanda paradizo.
Ahazubakwa umudugudu wa Rwabiharamba
Agira ati, “ndasaba abaturage ko kugira ngo byose bigerweho babyibonamo bakabigira ibyabo ntihagire uwo iterambere risiga.”
Bageni Seraphine ni umuturage wo mu mudugudu wa Rwabiharamba hafi n’ahagiye kubakwa uyu mudugudu w’ikitegerezo.
Avuga ko bishimiye kubona Rwabiharamba yaratoranyijwe gushyirwamo uyu mudugudu ariko by’umwihariko akaba ashimishijwe n’uko amashuri y’abana babo azubakwa hafi mu gihe byabasabaga gukora urugendo rurerure bajya kwiga ku kigo cy’amashuri cya Nyagashanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Mupenzi Georges ,avuga ko nta munyarwanda bikwiye kubera inzozi ko na we yatura ahantu heza kuko buri wese akurikiye umuvuduko w’iterambere igihugu kirimo yabigeraho ariko kandi ko bisaba kubyumva no kubigira ibya buri wese.
Umudugudu w’ikitegerezo wa Rwabiharamba uzubakwamo amazu 100 akazatuzwamo imiryango 400 hibandwa ku baturage batishoboye. Ni umudugudu kandi uzaba ufite ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda, amashanyarazi,amashuri,ibikumba byo kororeramo,irerero,ibyumba mpahabwenge,aho kwidagadurira hamwe n’ibiro bya polisi. Uyu mudugudu ukaba ugiye kwiyongera ku wa Rwempasha.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

