Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burahamagarira abahinzi gukora ibishoboka byose bakuhira imyaka muri iki gihembwe cy’ihinga, kugira ngo aho bigishoboka babashe kuramira itaramara kwangizwa bikabije n’izuba ryabaye ryinshi bitewe n’imihindaguriukire y’ikirere.
Tariki ya 18 Mutarama 2017, mu gace k’igishanga cya Kiryango gakora ku Kagali ka Muyunzwe ko mu Murenge wa Kinihira n’aka Kubutare ko mu Murenge wa Mwendo, habaye igikorwa cyo gutangiza ku rwego rw’Akarere ka Ruhango icyumweru cyahariwe gushishikariza abahinzi kuhira kugira ngo babashe kuramira imyaka igishobora kuramirwa bityo izabashe gutanga umusaruro.
Abahinzi beretswe uburyo bwo gushyira mu mugezi umupira ukogota amazi yo kuvomerera
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Twagirimana yahamagariye abahinzi kudakomeza guhanga amaso ikirere bibwira ko imvura izagwa vuba ikaramira imyaka yabo, ahubwo bagahaguruka bakuhira imirima bakoresheje ibikoresho byose bishobora kwifashishwa mu muri icyo gikorwa nk’amajerikani, indobo, amabase n’ibindi.
Agira ati, “ndabakangurir kandi gutandukana n’ubuhinzi bwa gakondo aho gutegereza ko ikirere kibyara imvura ngo babone guhinga, yatinda kugwa cyangwa yabura mukabireka bakabireka, yabura mwaramaze gutera mugatahira aho, ahubwo mukagendera ku makuru muhabwa n’abahanga mu by’ikirere, mukanakurikiza inama zose mugirwa n’abashinzwe ubuhinzi, bityo mukabasha guhingira igihe, kandi igihe bikenewe mukuhira imyaka mwifashishije uburyo bwose mushobora kubona.”
Yagejeje ubu butumwa ku bahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga umuceri n’ibigori (CORIKI) mu gishanga cya Kiryango, anagaruka ku mikoreshereze y’ibikoresho byo kuhira imyaka Leta yatije aba bahinzi (moteri 2 zikogota amazi, impombo zitwara amazi, n’ibyuma bimisha amazi mu mirima) maze asaba ubuyobozi bwa Koperative CORIKI kwihutira guhuza abanyamuryango mu rwego rwo kwegeranya uburyo (amafaranga) bwo kugura lisansi yo gukoresha muri moteri zikogota amazi yo kuvomereza ibigori byabo.
Abahinzi batijwe imashini zivomerera imyaka muri ubu buryo
Abakozi bashinzwe iterambere mu tugali twa Muyunzwe na Kubutare na bo bahawe inshigano zo gukorana buri munsi n’ubuyobozi bwa CORIKI ndetse n’abahuguwe mu bijyanye no gukoresha neza no gucunga amazi kugira ngo babashe gufasha abaturage kunoza igikorwa cyo kuhira no gutanga raporo y’ibikorwa buri munsi muri iyo gahunda.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe ibijyanye n’imashini zuhira ku rwero rw’Intara y’Amajyepfo, Uwimbabazi Jacqueline, asaba abahinzi gukoresha uko bikwiye ibikoresho batijwe no kubifata neza kugira ngo bizabafashe kubona umusaruro mwiza.
Ati, “ kandi gutiza abahinzi ibi bikoresho biri no mu buryo bwo kubafasha kugira ngo babimenye bamenye kubikoresha kandi abafite ubushake babashe kubyigurira na bo bajye babikoresha by’umwihariko mu gihembwe cy’ihinga C kirangwa n’izuba ryinshi.
Mu izina ry’abanyamuryango ba Koperative CORIKI, Majangwe Innocent ashima yashimye cyane Leta idahwema kwifuriza abanyarwanda ibyiza kandi ko ubuyobozi bwa Koperative bugiye guhuza abanyamuryango bagakusanya amafaranga yo kugura lisansi yo gukoresha muri moteri batijwe, kandi bakazakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo babashe kuramira ibitarangirika.
Koperative CORIKI ifite ubuso bwa hegitari 95 ihingaho umuceri n’ibigori mu gishanga cya Kiryango, ahahingwa ibigori hakaba hagera kuri hegitari 25. Iyi Koperative yatijwe moteri 2, rainguns 2 n’amatiyo 30.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


