Amakuru

Umugore wambaye ubusa yigaragambije yamagana Donald Trump.

853b9247d75f79a94224162b9a95ecUmugore wo muri Espagne uri mu itsinda ry’abagore bamagana Trump yagaragaye mu nzu ndangamurage ya Cera iri mu mujyi wa Madrid ari mu myigaragambyo

aho yagaragaye yambaye ubusa  ku kibumbano cya Donald Trump ari kugikoreraho ibikorwa bigayitse binateye isoni, dore ko yari yambaye ubusa ku gice cyo hejuru.

Uyu mugore uri mu itsinda ry’abagore bamagana Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu cy’Amerika, yakoze iyi myigaragambyo mu gihe habura iminsi 2 gusa ngo Trump arahirire kuyobora  Amerika

Abashinzwe umutekano muri iyi nzu ndangamurage ya Cera iMadrid, aho iki kibumbano cya Trump cyari kiri, bagerageje gukura uyu mugore kuri iki kibumbano kuko yagikoreragaho ibikorwa bigayitse binateye isoni dore ko yari yanakuyemo imyenda agaragaza ubwambure bwe ku gice cyo hejuru.

Iri tsinda ry’abagore bamagana Trump ryatangaje ko imyigaragabyo yabo igamije gusaba uburenganzira bwa batega rugori n’abakobwa basambanyijwe na Trump mu myaka yashize nko muri 2005.

Gonzalo Presa, umuyobozi w’inzu ndangamurage ya Cera i Madrid, yatangaje ko batashimishijwe n’ibyo uyu mugore yakoreye ku kibumbano gikoze mu ishusho ya Trump, avuga ko nabo byabatunguye, kandi ko nta ruhare babigizemo yongeraho ko yizeye ko bazaha ikaze Perezida Trump mu nzu ndangamurage yabo, mu gihe azaba yakoreye uruzinduko muri Espagne.

Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM