Amakuru

Nyagihanga :Polisi y’u Rwanda yatashye amacumbi yubakiwe n’abaturage.

Abaturage b’umurenge wa Nyagihanga, Akarere ka Gatsibo, bakoze igikorwa cy’indashyikirwa aho bubakiye icumbi rya polisimuri uwo murenge kugirango bajye babasha gucungirwa umutekano.

Umurenge wa Nyagihanga ugizwe n’utugari 4, uhana imbibi n’uturere twa Gicumbi na Nyagatare.

Guverineri w’Intara y’iburasirazuba KAZAYIRE Judith ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro icumbi rya polisi ryubatswe n’abaturage rigizwe n’ibyumba 11 birimo 8 bicumbikira igitsina gabo ,2 by’igitsina gore n’icyumba cy’uruganiriro.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana ashima  byimazeyo abaturage b’Akarere ka Gatsibo, umurenge wa Nyagihanga igikorwa cy’indashyikirwa bakoreye polisi y’u Rwanda cy’icumbi bubakiye polisi y’Igihugu muri uyu murenge wa Nyagihanga dore kuko abifuzaga serivisi ya Polisi bajyaga mu wundi murenge wa Ngarama, yabijeje umutekano uhoraho binyuze mu kongera abapolisi.

police gatsiboGuverineri w’Intara y’iburasirazuba, Kazayire Judith, yavuze ko   Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda abaturage n’ibyabo bityo abaturage b’umurenge wa Nyagihanga bakaba barahaye agaciro serivisi bahabwa na polisi bahitamo kubaka icumbi kugirango polisi irusheho kubegera.

Guverineri akaba yakebuye abaturage ababwira ko nubwo bubakiye polisi icumbi,nibaramuka bakoze ibyaha polisi izabakurikirana kuko  yabagereye.

Uyu muhango wo gutaha icumbi rya polisi  mu murenge wa Nyagihanga ndetse n’ibiro bya polisi ku rwego rw’Akarere byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Kazayire Judith,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.GASANA,Umuyobozi w’inkeragutabara ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba Gen.GASHAIJA John,Burigedi komanda Col.RUTIKANGA John Bosco,komite nyobozi y’Akarere ka Gatsibo n’abaturage.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM