Mu ruzinduko yakoreye mu Karere ka Nyagatare tariki ya 13 Gashyantare 2017, Umukuru w’igihugu yagejejweho ibibazo bitandukanye Ibyo bibazo usanga bisaba kubicukumbura, kugera aho byabereye n’ibindi ku buryo byose atari ko yahita abitangira igisubizo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame
Ibibazo byabajijwe , byibanze ku bantu bavuga ko barenganyijwe n’inzego z’ibanze. Umwe mu baturage, avuga ko yatanze isambukugirango yubakwemo inyubako zifitiye abaturage akamaro, ariko ntahabwe ingurane n’uwavuze ko yatanze isambu ye muri urwo rwego akababazwa no kuguranirwa mu gishanga kandi ari aha leta.
Bariyanga Fideli, wo mu murenge wa Rwimiyaga, Akagali ka Kirebe, umudugudu wa Kirebe, avuga ko afite akababaro yatewe n’uko inzego z’Akarere ka Nyagatare, zamwimye ubutaka bwe yahaweho ingurane amaze kwimurwa aho yari atuye bamubwira ko bagiye kuhubaka amashuri, barangiza bakanamusaba kwiyishyurira ibyangombwa by’ubwo butaka bushya yemerewe guhera mu mwaka wa 2015 kugeza ubu akaba atarabubona.
Agira ati, “Umurenge waranyimuye ntibampa ingurane y’ubutaka bari banyemereye barangije bantegeka kwishyura ibihumbi 30 kugira ngo amazina yanjye yandikwe ku byangombwa by’ubwo butaka bagombaga kumpa. Nyuma bambwiye ko ubutaka butabonetse n’amafaranga natanze ntibayansubiza. .”
Mu kumusubiza, Perezida Kagame ati “ni gute musaba umuntu kubaguranira mwarangiza mukagerekaho no kumwaka amafaranga yo kumwandikishaho ubwo butaka ubwo yabahaye ntibwari bubaruye? Amafaranga yari yarabwibarujeho si we wayitangiye? None n’iyo ngurane ntimwayimuhaye?”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Georges, ati, “iki kibazo turakizi, habaye ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’uyu mugabo ndetse biva no mu bushake bwo guhuza imbaraga bakubaka akarere kakabafasha. Ubu butaka twari tutarabumuha hashize nk’ukwezi kumwe bibaye”
Nubwo Bariyanga Fideli, avuga ko aya mafaranga n’ubutaka yabyatswe mu kwezi kwa gatandatu 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatgare, Mupenzi Georges avuga ko hashize ukwezi kumwe gusa.
Abaturage bo muri Nyagatare bishimiye gusurwa na Perezida
Nyuma yo kumva ikibazo cy’uyu muturage, Perezida Kagame, asaba umuyobozi w’aka karere, gusobanura uko iki kibazo giteye aho byagaragaye ko bamuryamiye koko kuko Perezida atumva ukuntu umuntu atanga ubutaka bubaruye barangiza bakamutegeka no kuba ari we wishyura ubutaka bwa kabiri agomba guhabwa ikigeretseho ntanabuhabwe kandi yishyuye. Kubera iyo mpamvu akaba yarahise ategeka Umuyoozi w’Akarere ko mu cyumweru kimwe gusa agomba kuba yamaze gukemura ikibazo cy’uyu muturage.
Agira ati, “uru ni urugero rumwe, n’ibindi biba byicaye bitegereje ko nza kubikemura, mubikora kubera iki? Mwamugiriye nabi, mwamusabye ibintu arabibaha murangije muramuhemukira. Ntibizongere rwose.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asaba abayobozi b’akarere ka Nyagatare kwakira ibibazo abaturage bamugejejeho n’abatarabashije kubimugezaho kubera umwanya bakabikemurira ku gihe ku buryo azagenzura niba byarakemuwe.
Kagaba Emmanuel


