Ku bufatanye bwa WDA n’umujyi wa Kigali, Sendika y’abakozi bo mu bwubatsi , Ububaji n’ubukorikori ( Syndicat des travailleurs des entreprises construction, Menuiserie et artisanats (STECOMA) , tariki ya 10 Gashyatare 2017, yatanze impamyabushobozi ku ku baora umwuga w’ubwubatsi bibumbiye muri uru rugaga
Abayobozi bari bitabiriye ibirori
Habyarimana Evariste, uyobora iyi sendika, avuga ko yatangije mu mwaka wa 2008, ubu bakomeje guhugura abafundi bakaba banabigisha gukora umwuga unoze hagamijwe guca akajagari ako ariko kose mu bwubatsi.
Akomeza avuga ko banabafashaguhanga umurimo binyuze muri za koperative zabo kandi bakabaha ubufasha banabakorera ubuvugizi ku bafitanye ibibazo n’abakoreseha babo.
Abahawe impamyabumenyi bahagarariye abandi
Agira ati, Stecoma, iriho mu buryo bwemewe n’amategeko kuva muri 2008, Iubu ifite abanyamuryango bakabakaba bihumbi mirongo ine n’umunani ( 48) bari mu turere twose tw’u Rwanda uko ari mirongo itatu (30)
Agira ati, “Sendika STECOMA irengera kandi ifasha abanyamuryango bayo binyuze mu buvugizi , ubufasha mu buyobozi no kongera ubushobozi .”
Abanyamuryango ba STECOMA
Kugirango igera ku ntego zayo , STECOMA ni umunyamuryango NI n’umufatganyabikorwa w’izindi sensika mu Rwanda no kw’isi n’umufatanyabikorwa w’inzego za Leta.
ikindi kintu abafundi bakwiye gukangurirwa ni ukwiteganyiriza,kuko bitewe n’akazi bakora,usanga bahura n’impanuka nyinshi zituma bamugara igihe icyo aricyo cyose,abaye atarizigamiye rero ahinduka umutwaro ku muryango we ndetse n’igihugu muri rusange.
Bishimiye guhabwa impamyabumenyi
kugirirwa ikizere mu kazi ako ariko kose ni ngombwa,kuko ahatari ikizere ntacyagerwaho,kandi ibi bikwiye kuba ku bafundi ndetse n’ababaha akazi.
Minisitri w’abakozi n’umurimo, Uwizeye Judith, asaba abubatsi bahawe impamyabushobozi kuizikoresha bahesha umurimo wabo agaciro.
Agira ati, Musabwe kuba urugero mu bandi baturage, mukitabira gahunda z’iterambere, imiryango yanyu ikitabira ubwisungane mu kwivuza kuko hari abashobora gukomerekera gukomerekera mu kazi igihe icyo aricyo cyose, ariko mukanateganyiriza yanyu amafaranga mukorera ntakwiye kuba ayo kujyana mu bikorwa bitazabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net




