Afurika

Gatsibo : Abiga mu masomero y’abakuze barishimira iyi gahunda.

Abadepite bagize komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga,umuco n’urubyiruko mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda barishimira uburyo amasomero yigisha bakuze batazi gusoma no kwandika amaze kugira umusaruro mu baturage b’Akarere ka Gatsibo.

Ibi byatangajwe taliki ya 14 Gashyantare 2017, ubwo abadepite basuraga isomero ry’abakuze batazi gusoma no kwandika mu murenge wa Remera ku rusengero rwa ADEPR.

Bamporineza  Denise, umwe mu baturage biga gusoma no kwandika mu isomero ry’abakuze riri mu murenge wa Remera, A kagari ka Kigabiro,  yemeza ko yize gusoma no kwandika kandi yabimenye neza ku buryo abasha kwisomera inzandiko zimwandikirwa ndetse akabasha no kubara amafaranga ava mu bikorwa afite bimwinjiriza amafaranga. Ahamya ko ibi byose babikesha imiyoborere myiza igihugu cy’u Rwanda gifite.

gusoma

Kumenya gusoma bituma umenya iterambere

Abadepite banasuye amashuri y’incuke 2 ari mu mirenge ya kabarore na Remera,basaba ubuyobozi bw’Akarere gukomeza gukurikirana aya mashuri y’incuke kuko ireme ry’uburezi ariho rihera.

Akarere ka Gatsibo gafite amashuri y’incuke agera 122 kuri 602 akenewe kugirango ireme ry’uburezi ribashe kugerwaho neza.

Ibi byumba by’amashuri byubatswe ku bufatanye n’amashuri ya leta,amashuri yigenga ,amadini n’amatorero.

Kagaba Emmanuel

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM